Amatara yatumye umukino wa Mukura VS na Rayon Sports usubikwa

Umukino ubanza wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro wahuzaga Mukura Victory Sports na Rayon Sports, wasubitswe utarangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Mata 2025 kubera ikibazo cy’amatara ku kibuga cya Stade ya Huye.

 

Uyu mukino wari uteganyijwe gutangira saa kumi n’imwe z’umugoroba, watinze iminota 28 kuko amatara yari ataracanwa.

Uyu mukino waje gutangira, ariko ugeze ku munota wa 17 urumuri rwongera kuba rucye bituma usubikwa by’agateganyo. N’ubwo waje kongera gusubukurwa, ikibazo cy’amatara cyakomeje bituma umusifuzi afata icyemezo cyo kuwuhagarika burundu.

 

Komiseri w’umukino, Hakizimana Louis, yatangaje ko azatanga raporo muri FERWAFA, ariyo izemeza igihe umukino uzasubukurirwa, cyangwa niba hazafatwa undi mwanzuro harimo no guhana ikipe yakiriye.

Byitezwe ko hakemurwa iki kibazo mbere y’uko hakinwa umukino wo kwishyura.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Email: info@imirasiretv.com

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops! Paji uri gushakisha ntabwo ibashije kuboneka