Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky yutse inabi Steve Witkoff usanzwe ari intumwa yihariye ya Perezida Donald Trump, amubwira ko nta burenganzira afite bwo kuganira ku makimbirane ashingiye ku butaka ari hagati ya Ukraine n’u Burusiya.
Ni ingingo Perezida Zelensky yagarutseho nyuma yo kubazwa n’umunyamakuru icyo avuga ku magambo ya Witkoff, wagaragaje ko amasezerano y’amahoro hagati ya Ukraine n’u Burusiya ashingiye ‘ku duce dutanu’.
Zelensky ati “Ukraine ni igihugu gifite ubusugire, kandi ibyo bice byose ni ibya Ukraine yunze ubumwe, ku bw’ibyo abaturage ba Ukraine ni bo bonyine bafite uburenganzira bwo kuganira ku butaka bw’igihugu cyacu.”
Yakomeje avuga ko kwemera igice icyo ari cyo cyose cyahoze kuri Ukraine, nk’ubutaka bw’u Burusiya, ari “umurongo utukura udakwiriye kurengwa”.
Mu cyumweru gishize intumwa yihariye ya Trump, Witkoff yagiranye ibiganiro na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, ku kurangiza iyi ntambara imaze imyaka itatu.
Nyuma y’ibi biganiro, Witkoff yatangaje ko amasezerano y’amahoro hagati ya Ukraine n’u Burusiya, azasaba kwemera ko uduce twa Crimea, Donetsk, Lugansk, Kherson na Zaporozhye twahoze kuri Ukraine, ari utw’u Burusiya.
Aya magambo ya Witkoff ni yo yarakaje Perezida Zelensky, amubwira ko nta burenganzira afite bwo kuganira ku butaka bw’igihugu cye.