Umunyemari Mark Zuckerberg ashobora gutegekwa kugurisha WhatsApp na Instagram

Ikigo cy’ikoranabuhanga Meta gihuriyemo Facebook, Instagram na WhatsApp gishobora gucikamo ibice, nyuma y’aho gikomeje gushinjwa kwigarurira isoko ry’ibijyanye n’ikoranabuhanga mu itumanaho.

 

Urwego rushinzwe ibijyanye n’ihangana ku isoko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nirwo rumaze igihe rusaba ko iki kigo cy’Umunyemari Mark Zuckerberg kigabanywamo ibice.

 

Kugeza ubu Komisiyo ishinzwe ubucuruzi muri Amerika (US Federal Trade Commission, FTC) yagejeje iki kirego mu nkiko.

Meta ishinjwa kuba itarubahirije amabwiriza ajyanye n’isoko n’ihangana mu bucuruzi ubwo yaguraga WhatsApp na Instagram.

Inkuru Wasoma:  FARDC yahakanye gutera Goma, ibyita 'amayeri ya M23

 

Mu 2012 nibwo Meta yari isanganywe Facebook yaguze Instagram, kuri miliyari 1$, mu 2014 igura WhatsApp kuri miliyari 19$.

Ni ubugure bwombi bwabanje kwemezwa na FTC, ariko kuri ubu iyi kimisiyo ivuga ko Meta yashoye akayabo ubwo yaguraga ibi bigo, bityo yangiza ibijyanye n’ihangana ku isoko, bituma yikubira abakiliya bose.

 

Mu gihe umucamanza yakwemeza ko impungenge z’iyi Komisiyo zifite ishingiro, Meta yategekwa gucikamo ibice, ikagurisha Instagram na WhatsApp.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Email: info@imirasiretv.com

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops! Paji uri gushakisha ntabwo ibashije kuboneka