Yatawe muri yombi Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza nyuma y’amasaha make yegujwe

Ntazinda Erasme wari Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza nyuma y’amasaha make akuwe ku nshingano ze.

 

Ni amakuru Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yatangarije IGIHE, kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Mata 2025.

Ati “Nibyo koko Ntazinda Erasme arafunzwe bishingiye ku iperereza riri kumukorwaho. Nta byinshi twavuga kugeza ubu, kwirinda ko byabangamira iperereza.”

 

Ntazinda yatawe muri yombi nyuma y’icyemezo Inama Njyanama y’Akarere ka Nyanza yafashe cyo kumuhagarika ku nshingano zo kuyobora ako Akarere.

Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyanza, Mukagatare Judith, yatangaje  ko ihagarikwa rya Ntazinda rishingiye ku myitwarire mibi yagiye imuranga nubwo atasobanuye iyo ariyo.

Inkuru Wasoma:  Abanyarwanda babiri basoje amasomo y’igisirikare mu Bwongereza

Ntazinda yari ayoboye Akarere ka Nyanza muri manda ya kabiri, nyuma y’uko mu matora yo mu 2021 yongeye gutorerwa kuyobora ako karere yari amaze imyaka itanu abereye umuyobozi.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Email: info@imirasiretv.com

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops! Paji uri gushakisha ntabwo ibashije kuboneka