Amasezerano ya Visit Rwanda na PSG yongerewe kugeza mu 2028

Amasezerano y’ubufatanye yari asanzwe hagati ya Visit Rwanda na Paris Saint-Germain yavuguruwe kugeza mu 2028, nyuma y’uko impande zombi zishimiye umusaruro wayo kuva yatangira mu 2019.

 

Ni amasezerano agena ko PSG izamamaza Visit Rwanda ku kibuga cyayo, Parc des Princes, ndetse ikambara imyambaro yanditseho Visit Rwanda mu gihe iri mu myitozo.

 

Kimwe mu bishya biri muri aya masezerano ni uko mu gikombe cy’Isi cy’amakipe kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mpeshyi y’uyu mwaka, PSG izaba yambaye Visit Rwanda ku kuboko.

 

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika, yatangaje ko ubufatanye bw’u Rwanda na PSG bwafashije igihugu gushimangira urugendo rwacyo rwo kuba igicumbi cy’ubukerarugendo n’ishoramari, bikajyana na gahunda yo gushyigikira impano, guteza imbere siporo n’ibishya bishingiye ku muco.

 

Ati “Kuvugurura amasezerano akagera mu 2028 biduha amahirwe yo kubakira ku musaruro twagezeho no kurushaho gutanga umusaruro wisumbuyeho ku Banyarwanda n’umuryango mugari wa PSG ku Isi hose.”

 

Kuva aya masezerano yasinywa, abafana babarirwa muri za miliyoni bo ku Isi yose, bamenye byisumbuyeho u Rwanda binyuze mu nkuru, mu buryo rugaragara mu itangazamakuru n’ibindi.

 

Binyuze muri aya masezerano, abana 400 babashije guhabwa imyitozo y’umupira w’amaguru binyuze mu ishuri ryashinzwe na PSG mu Rwanda, PSG Academy Rwanda.

Inkuru Wasoma:  Yatawe muri yombi Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza nyuma y’amasaha make yegujwe

 

Mu 2022, Ikipe y’Abatarengeje imyaka 13 yo mu Rwanda, yegukanye irushanwa ry’amakipe ya PSG ku Isi, ibintu bigaragaza ko mu Rwanda hari impano mu mupira w’amaguru.

 

RDB isobanura ko kuvugurura aya masezerano bituma u Rwanda rukomeza kugaragariza Isi ko ari igicumbi mu bukerarugendo, kandi ko bizarushaho kugerwaho binyuze mu kuba ikirango cya Visit Rwanda kizagaragara ku myenda y’imyitozo y’amakipe y’abato ya PSG yo muri Amerika.

 

Ikindi ni uko mu gikombe cy’Isi cy’amakipe kizabera muri Amerika, FIFA Club World Cup mu mpeshyi y’uyu mwaka, ikipe y’abakuru ya PSG izajya yambara ku kuboko ikirango cya Visit Rwanda.

 

Umuyobozi Mukuru wa Paris Saint-Germain, Victoriano Melero, yagize ati “Twiteguye gukomeza uru rugendo hamwe na Visit Rwanda. Ubu bufatanye burenze kwamamaza, bushingiye ku ndangagaciro, amahirwe ya nyayo, ndetse n’umusaruro w’igihe kirekire. Dufatanyije, twerekanye uko umupira w’amaguru ushobora gushyigikira no guhuza abantu bo hirya no hino ku Isi.”

 

Amasezerano ya Visit Rwanda na PSG avuguruwe asanga andi u Rwanda rufitanye na Arsenal hamwe na Bayern Munich.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Email: info@imirasiretv.com

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops! Paji uri gushakisha ntabwo ibashije kuboneka