Umwana yahawe umutima w’umukorano

Umwana w’imyaka irindwi wahawe akabyiniriro ka Junjun, yahawe umutima w’umukorano muto ku Isi, upima garama 45, n’umurambararo wa santimetero 2,9.

 

Junjun yahawe uyu mutima mu ntangiriro za Mata 2025, nyuma yo kumara igihe kinini afite uburwayi bw’umutima ategereje guhabwa insimburangingo yawo.

 

Uku guhabwa urugingo rushya byakorewe mu bitaro bya Kaminuza ya Siyansi n’Ikoranabunga bya Wuhan, bitwara amasaha agera kuri atanu.

Umuganga wari uyoboye ibikorwa byo kubaga Junjun, Dong Nianguo, yasobanuye ko abana na bo bakenera gusimburizwa umutima ariko bagomba guhabwa umutima ujyanye na bo.

 

Inkuru Wasoma:  Abasirikare 17 b’u Burundi baguye mu mirwano yabahuje na Twirwaneho

Yagize ati “Abana ntabwo ari abantu bakuru bafite umubiri muto. Bakeneye umutima w’umukorano ariko wakozwe ku bwabo.”

Ababyeyi ba Junjun bagaragaje ibyishimo kuko umwana wabo nibura yongerewe icyizere cyo gutegereza igihe yazabonera urugingo rw’umutima uvuye mu muntu.

 

Yagize ati “ Kubera abaganga, ubu umwana wacu afite amahirwe yo kubaho ndetse no gutegereza urundi rugingo, ibikomere bye nibimara gukira dushobora kujya mu rugo.”

 

Indwara y’umutima iri cyari ikibazo gihangayikije Isi, ndetse mu Bushinwa gusa abana 40.000 bapfa buri mwaka bazize indwara y’umutima no kubura insimburangingo yawo.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Email: info@imirasiretv.com

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops! Paji uri gushakisha ntabwo ibashije kuboneka