Yolande Makolo yasubije abakerensa imbaraga za M23, bakayitiranya na RDF

Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo, yasubije abakerensa imbaraga z’umutwe witwaje intwaro wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakawitiranya n’ingabo z’u Rwanda.

 

Mu kiganiro n’umunyamakuru wa Anewz TV, Makolo yavuze ko umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, na nyuma y’imyaka irenga 30 bahungiye mu burasirazuba bwa RDC, bagifite umugambi wo gutera u Rwanda.

 

Ati “FDLR, uyu mutwe wakoze Jenoside, ugahungira muri RDC, ubu ukaba umazeyo imyaka irenga 30, buri wese arabizi ko kuva mu 2003, hatowe imyanzuro irenga 20 y’akanama ka Loni gashinzwe umutekano yerekeye kuri FDLR no gukemura ikibazo iteza.”

 

Yasobanuye ko nubwo ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bwa Loni zoherejwe muri RDC gusenya FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro, nta cyakozwe kuko uyu mutwe uracyahari, ahubwo noneho ukaba ukorana n’ingabo za RDC.

 

Yagaragaje ko mu rwego rwo gukumira umugambi wa FDLR, u Rwanda rwashyize ku mupaka warwo na RDC ingamba z’ubwirinzi, asobanura ko rutigeze rwohereza ingabo muri iki gihugu cy’abaturanyi.

 

Makolo yagaragaje ko FDLR ifite uruhare mu bugizi bwa nabi bukorerwa Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi, bwatumye bamwe bahungira mu bihugu bitandukanye birimo ibituranye na RDC nk’u Rwanda na Uganda.

 

Yasobanuye ko M23 yavutse kugira ngo irwanire aba Banye-Congo bambuwe uburenganzira mu gihugu cyabo kugira ngo bave mu buhungiro, basubire mu burasirazuba bwa RDC.

 

Hari abavuga ko nta mutwe witwaje intwaro wagira imbaraga nk’iza M23 cyangwa ibikoresho bihambaye nk’ibyo ifite mu gihe waba udashyigikiye n’igihugu. Ibyo ni byo bashingiraho bashinja ingabo z’u Rwanda gufasha M23.

Inkuru Wasoma:  Ingabo za SADC zizanyura mu Rwanda ziva muri RDC

 

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye ko nubwo hari abakerensa imbaraga za M23, uyu mutwe ufite imyitwarire myiza kandi uhamye ku mpamvu yatumye utangiza urugamba.

 

Yagize ati “M23 ni umutwe uhamye. Bamwe mu bayigize babaye mu ngabo za RDC, twumva ko ari umutwe ufite imyitwarire myiza, uhamye ku mpamvu yawo kubera ko kuri bo ni ugupfa no gukira, bari kurwanira kubaho. Iyo ni yo ntwaro ya mbere.”

 

Makolo yakomeje asobanura aho M23 ikura intwaro, ati “Uwa mbere uha M23 intwaro ni ingabo za RDC kubera ko buri rugamba M23 irwana, ikarutsinda, ingabo za RDC ziriruka, zigata intwaro. Zataye intwaro nyinshi, mu myaka irenga itatu.”

 

Yabajijwe niba ibiganiro by’u Rwanda na RDC gusa bishobora gukemura ikibazo cya M23 nk’uko ubutegetsi bw’i Kinshasa bubivuga, asubiza ko ibyo bidashoboka, ahubwo ko uyu mutwe na wo ukwiye kujya mu biganiro byo gukemura impamvu yatumye urwana.

 

Ati “Hari ikibazo cy’imbere muri RDC. M23 ni umutwe w’Abanye-Congo kandi bafite ibyo basaba Leta yabo, bityo rero ibyo bikwiye gukemurirwa hagati yabo na Leta yabo.”

 

M23 yatangiye uru rugamba mu Ugushyingo 2021, nyuma y’imyaka umunani isenyutse. Isaba Leta ya RDC kubahiriza amasezerano yagiranye n’abahoze mu mutwe witwaje intwaro wa CNDP tariki ya 23 Werurwe 2009.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Email: info@imirasiretv.com

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops! Paji uri gushakisha ntabwo ibashije kuboneka