Nyarugenge: Akurikiranweho gukomeretsa umugabo we amumennyeho isombe ishyushye

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyarugenge bwaregeye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge dosiye iregwamo umugore w’imyaka 38, utuye mu murenge wa Kimisagara akarere ka Nyarugenge wakomerekeje umugabo we w’imyaka 40 amusutseho isombe ishushye. 

 

Icyaha akurikiranyweho yagikoze ku wa 31 Werurwe 2025 ubwo yatetse isombe, imaze kubira ahengera umugabo babanaga asinziriye ayimumenaho, ashya mu mugongo no mu maso umugore ahita yiruka ariko aza gufatwa.

Inkuru Wasoma:  Ingabo za SADC zizanyura mu Rwanda ziva muri RDC

 

Uregwa yemera icyaha; akavuga ko yabitewe n’umujinya kuko yamusanze yicaye mu kabari asangira n’uwo yita indaya nk’uko iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga.

 

Icyaha akurikiranyweho   giteganywa n’ingingo ya 11 y’itegeko nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Email: info@imirasiretv.com

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops! Paji uri gushakisha ntabwo ibashije kuboneka