Bull Dog yasabye Perezida Kagame kuzamugurira itike yo kureba umukino wa Arsenal

Umuraperi w’Umunyarwanda Bull Dog yasabye Perezida wa Repubulika Paul Kagame kumugurira itike imujyana i Munich, mu gihe Arsenal yaramuka igeze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League.

 

Ni ubutumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, nyuma y’umukino Arsenal yasezereyeho Real Madrid. Bull Dog yavuze ko icyizere cye kuri Arsenal cyiyongereye cyane, ndetse yemeza ko ari ngombwa ko Visit Rwanda igaragara ku mukino wa nyuma.

 

Ati: “Sinigeze nshidikanya ku Mana kuva navuka. Nyuma yo kureba umukino wa Arsenal na Real Madrid nijoro, sinzongera na rimwe gushidikanya ko Arsenal ifatanyije na Visitrwanda tuzagera ku mukino wa nyuma wa Champions League. Papa Yvan (Perezida Kagame) ndagusabye, ngurira itike ijya i Munich.”

 

Umukino wa nyuma wa UEFA Champions League uteganyijwe ku wa 31 Gicurasi 2025, kuri sitade ya Allianz Arena iri mu mujyi wa Munich mu Budage.

 

Nubwo bimeze bityo, Arsenal iracyafite urugendo rukomeye kuko igomba kubanza guhangana na Paris Saint-Germain (PSG) mu mikino ya 1/2 cya nyuma. Iramutse ibashije kurokoka PSG, ni bwo izabona itike yo gukina umukino wa nyuma.

 

Perezida Kagame azwiho kuba umufana ukomeye wa Arsenal ndetse na gahunda ya Visit Rwanda isanzwe ari umwe mu baterankunga b’iyi kipe yo mu Bwongereza.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Email: info@imirasiretv.com

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops! Paji uri gushakisha ntabwo ibashije kuboneka