Myr Vincent Barugahare yashyinguwe

Kiliziya Gatolika mu Rwanda by’umwihariko Diyosezi ya Ruhengeri, yabuze umwe mu basaserdoti b’inararibonye, Myr Vincent Barugahare witabye Imana ku wa Kane tariki ya 10 Mata 2025, afite imyaka 77 y’amavuko. Yari amaze imyaka 50 ari umusaserdoti.

 

Nyuma y’igitambo cya misa yo kumusabira cyabereye muri Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri, ahari hateraniye imbaga y’abakirisitu, abepiskopi n’abihayimana, Myr Barugahare yashyinguwe mu irimbi ry’abapadiri kuri Katedrali ya Ruhengeri.

 

Yavutse tariki ya 1 Mutarama 1948, yinjira mu busaserdoti tariki 29 Kamena 1975. Byari biteganyijwe ko tariki 29 Kamena 2025 yari kuzakora yubile y’imyaka 50 y’ubusaserodoti, ariko icyifuzo cy’umuryango we ni uko uwo munsi uzakoreshwa mu kumwibuka no kumushimira.

 

Mu buhamya bwatanzwe, Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali yavuze ko Myr Vincent Barugahare yasize umurage w’umusaserdoti mwiza cyane mu burezi. Yagize ati: “Yigishije abasaserdoti benshi mu Rwanda no hanze yarwo. Yababereye urugero rw’uko umusaserdoti ayobora imbaga y’Imana.”

Inkuru Wasoma:  Minisiteri y’Abakozi yatangaje ikiruhuko cy’uwa Gatanu Mutagatifu

 

Myr Servilien Nzakamwita, Umwepiskopi uri mu kiruhuko cy’izabukuru, yavuze ko yari inshuti ye y’akadasohoka. Ati: “Twakinanaga tukiri abana, ni njye wamufashe akaboko mujyana mu iseminari. Paruwasi ya mbere yakoreyemo ari umupadiri ni iyo nanjye nari ndimo. Twabanye neza, anyubaha nanjye mukunda.”

 

Abatanze ubuhamya bose bahurije ku kuba Myr Barugahare yari umuntu wuje urukundo rwa kivandimwe, ukwemera gukomeye, gutega amatwi no kwitangira Kiliziya.

 

Mu muhango wo kumuherekeza, haje abepiskopi baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu, abapadiri, abihayimana, abayobozi mu nzego za Leta, abakirisitu, inshuti n’umuryango we. Byari ibihe byuje agahinda ariko kandi hanarangwa n’ishimwe ry’ubuzima bw’ingirakamaro Myr Barugahare yabayeho.

 

 

 

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Email: info@imirasiretv.com

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops! Paji uri gushakisha ntabwo ibashije kuboneka