Kicukiro: Umurambo w’umusore wasanzwe mu gishanga uciye ugutwi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 17 mata 2025, Nibwo abaturage bo mu Mudugudu wa Mmugeyo, Akagari k’Umuyange, mu Murenge wa Kagarama, Akarere ka Kicukiro, batunguwe no gusanga umurambo w’umusore waciwe ugutwi mu gishanga.

Bamwe mu baturage bageze ahasanzwe umurambo wa nyakwigendera biganjemo abahaturiye, batangaje ko mu rukerera nka Saa Munani aribwo bumvishe umuntu atabaza ariko ntibabyitaho gusa bigeze mu gitondo nka Saa Kumi n’imwe n’iminota 40, batabazwa n’umumotari wari wakoze ijoro.

 

Bati” Ubundi mu rukerera nka Saa Munani twumvise umuntu avuza induru mu gishanga arimo gutabaza gusa ntiatwabyitaho ariko bigeze Saa Kumi n’imwe n’iminota 40 haza umumotari avuga ko hari umuntu aciyeho biciye mu gishanga, ubwo duhita tujyayo tugezeyo dusanga atagihumeka. Ikigaragara bamwishe babanje kumuteragura icyuma inshuro nyinshi ku mutwe no ku gutwi baciye, bamwishe urubozo barenzaho no kumushinyagurira bitewe nuko banamusize yambaye imyenda y’imbere gusa.”

Bavuze kandi ko uyu musore wishwe atewe ibyuma, atari uwo muri ako gace kuko batari basanzwe bamuzi kuko ni ubwa mbere bamubonye. Bakomeza bati” Ni ubwa mbere tumubonye, bishoboke ko hari ahantu yari avuye noneho yagera hano abagizi ba nabi bakamutega bakamwambura ubuzima cyangwa se bakamukura ahandi bakaza kumwicira hano”.

Inkuru Wasoma:  Amasezerano ya Visit Rwanda na PSG yongerewe kugeza mu 2028

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, ku murongo wa telefoni yahamije iby’iyi nkuru y’incamugongo, aho yavuze ko hatangiye iperereza ku rupfu rwa nyakwigendera nubwo imyirondoro ye itaramenyekana.

 

Yagize ati” Nibyo koko amakuru twayamenye, ku isaha ya Saa 6h00′ Nibwo abayobozi bo mu nzego zibanze mu Mudgudu wa Mugeyo Akagari k’Umuyange, mu Murenge wa Kagarama, baduhaye amakuru avuga ko hari umusore wishwe atewe ibyuma, Polisi rero ifatanyije n’izindi nzego yagezeyo isanga nibyo koko yishwe atewe ibyuma”.

 

CIP Gahonzire akomeza ati” Twahise dutangira iperereza ndetse hanafatwa ibimenyetso bya gihanga byunganira iperereza, umurambo we wahise ujyanywa mu Buruhukiro bw’Ibitaro bya Kacyiru gukorerwa isuzumwa. Imyirondoro ye ntiyamenyekanye kuko ntabyangombwa yasanganywe ndetse turacyashakisha umuryango we”.

 

CIP Wellars Gahonzire yaboneyeho kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera no kwizeza ubutabera igihe abamwishe baboneka ndetse anahumuriza abaturage batuye muri kariya gace ndetse no mu gihugu muri rusange.

 

Gusa nanone abaturage bahatuye bo, bavuga ko ubuyobozi bukwiye guhagurukira ikibazo cy’umutekano muke waho bitewe nuko atari ubwa mbere hategerwa umuntu.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Email: info@imirasiretv.com

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops! Paji uri gushakisha ntabwo ibashije kuboneka