Ikigo cy’u Burundi gishinzwe ibarurishamibare (Insbu) cyatangaje ko ibiciro byazamutseho 40,9% muri Werurwe 2025 ugereranyije n’ukwezi nk’uku mu mwaka ushize.
Iri zamuka ryatewe ahanini n’igiciro cy’ubukode cyazamutseho 224,1%, icy’imbuto cyazamutseho 78,9%, icy’amavuta yo guteka cyazamutseho 60,3% n’umuceri wageze kuri 38,3%.
Insbu yagaragaje ko igiciro cy’ibishyimbo mu Burundi cyazamutseho 20,2%, icy’ibigori kizamukaho 20,8%, icy’imboga n’ibyabijumba cyo kimanukaho 3,5%.
Igiciro cy’ibicanwa cyazamutseho 28,6%, icya lisansi na mazutu kizamukaho 5%, icy’umuriro w’amashanyarazi kizamukaho 0,1%, mu gihe icy’amazi cyazamutseho 3,4%.
Bigaragara ko ibiciro bikomeje kuzamuka mu Burundi kuko muri Gashyantare 2025 byari byarazamutseho 39,7%. Ni mu gihe muri Werurwe 2024, byari byarazamutseho 14,1%.
Ubukungu bw’u Burundi bukomeje guhungabana kuva mu 2015 ubwo iki gihugu cyafatirwaga ibihano biturutse ku mwuka mubi wa politiki watutumbye, watumye ikiremwamuntu gikandamizwa.
Abayobozi bo muri iki gihugu basanisha ibi bibazo n’itakara ry’agaciro k’ifaranga ry’u Burundi ndetse no kubura kw’amadovize nk’Amadolari, asanzwe yifashishwa mu kugura ibicuruzwa bikomoka mu mahanga nka lisansi na peteroli.