Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Judith Suminwa Tuluka, yateguje ko muri iki gihugu hagiye kuba ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire ryaherukaga mu myaka 41 ishize ku butegetsi bwa Mobutu Sese Seko.
Suminwa yatangaje ko Leta ya RDC ishaka kugenzura ubwiyongere bw’abaturage no gukura iki gihugu mu bukene, ariko ko nta mibare ifite ishingiraho bitewe n’uko nta barura riheruka.
Imbere y’abahuguriwe kubarura abaturage, Suminwa yagize ati “Nyuma y’imyaka irenga 40 habayeho ibarura rusange ry’abaturage rimwe rukumbi ryo mu 1984, igihugu cyiteguye gukora irya kabiri. Kimwe mu byihutirwa igihugu cyacu giteganya ni ukugenzura ubwiyongere bw’abaturage.”
Yakomeje ati “Mu gihe Leta yatangije imishinga myinshi igamije gukura igihugu mu bukene, imibare y’imiturire iri kubura nubwo hari ubushakashatsi bwakozwe n’inzego nke.”
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cya RDC gishinzwe Ibarurishamibare, Elysée Chovu Alima, yatangaje ko Umuryango w’Abibumbye usaba ibihugu gukora ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire buri myaka 10 kugira ngo ribifashe gukora igenamigambi.
Alima yagaragaje ko bibabaje kuba igihugu cyabo cyarasigaye inyuma y’ibindi muri Afurika, kuko kuri uyu mugabane ari cyo kitubahiriza iri bwiriza rya Loni.
Si ibarura rusange ry’abaturage ritakozwe gusa muri RDC, kuko Abanye-Congo baheruka guhabwa amakarita ndangamuntu mu 1984, ubwo Mobutu yari akiri ku butegetsi.
Muri Kamena 2023, Perezida Félix Tshisekedi yatangije igikorwa cyo gukora aya makarita, ahabwa iye ako kanya, ariko cyahagaze nyuma y’umwaka ubwo Leta ya RDC yasesaga amasezerano yagiranye n’ikigo cyahawe isoko ryo kuyakora.
Muri Kamena 2024, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cya RDC gishinzwe irangamimerere yasobanuye ko aya masezerano yasheshwe ubwo ikigo cyahawe isoko cyari kimaze gukora amakarita ndangamuntu 700 gusa.