Mu Karere ka Musanze umugore arakekwaho kwica umugabo we nawe agahita yiyahura

Umutoni Fracoise w’imyaka 37 yasize amarira n’imiborogo mu banana be n’abaturanyi b’umuryango we bazindukiye ku nkuru y’inshamugongo, aho bikekwa ko yivuganye umugabo we witwa Hagenimana Innocent maze na we akiyahura.

 

Byabereye mu Mudugidu wa Gacondo, Akagari ka Rubindi, Umurenge wa Gataraga, Akarere ka Musanze, mu ijoro ryo ku wa 17 Mata 2025 rishyira kuri uyu wa Gatanu.

 

Uyu mugore bikekwa ko yishe umugabo we amukubise ifuni mu mutwe, bakaba bari basanzwe babana mu makimbirane ya hato na hato nubwo bitagaragariraga abandi ko byagera ku rwego rwo kwamburana ubuzima.

 

Bamwe mu bahageze bumvaga abana barira cyane bagira amatsiko yo kujya kureba impamvu abana baririra icyarimwe badaceceka biyemeza kujya kureba basanga inzu irimo imirambo ibiri.

 

Nizeyimana, umwe mu batutanyi, yagize ati: “Twumvise abana barira kandi ntibaceceke, twahamagara telefone ya Hagenimana tukumva iravugira mu nzu. Ni bwo twahisemo kwica inzugi dusanga umugabo aryamye ku buriri yapfuye, umugore na we amanitse mu mugozi yambaye isutiye n’agakabutura yapfuye. Dukeka ko umwe yishe undi na we yarangiza akiyahura.”

 

Umwe mu bana bavuka kuri abo babyeyi babasize ari imfubyi yabuze ko mbere y’uko ibyo biba yari yabatumye kujya kubatirira agasuka gato bita inkonzo mu baturanyi, ababwira ko ajya kubagara ibishyimbo kuri uyu wa Gatanu.

 

Ati: “Twakazanye bwije tumubajije ibiryo atubwira ko tuzarya ejo duhita turyama. Ntabwo rero tuzi igihe mama yiciye papa cyangwa se igihe mama yiyahuriye. Bajya batongana rimwe na rimwe.”

Inkuru Wasoma:  Umugore yahengereye Umugabo we asinziriye amumenaho isombe ishyushye

 

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien, na we yemeza ko Umutoni Francoise ashobora kuba yishe umugabo we hanyuma na we akiyahura.

Yagize ati: “Ni byo koko amakuru yo kuba Umutoni yishe umugabo nawe yarangiza akimanika ni yo. Twasanze bose bapfuye ariko umugore yimanitse, gusa turacyakurikirana icyaba cyateye uru rupfu niba koko umwe yarishe undi yarangiza akimanika cyangwa niba hari undi waba yakoze ibyo.”

 

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru SP Mwiseneza Jean Bosco, na we yemeza ko iki kibazo bakimenye kandi ko imibiri y’abo babyeyi yajyanywe mu Bitaro bya Ruhengeri kugira ngo ikorerwe isuzuma mu gihe iperereza rikomeje.

 

Yagize ati: “Na twe iki kibazo twakimenye ko hari abantu babiri bitabye Imana bo muri Gataraga, Akagari ka Rubindi. Imirambo ya ba nyakwigendera ari bo Hagenimana na Umutoni, kuri ubu yajyanywe mu Bitaro Bikuru bya Ruhengeri kugira ngo ikorerwe isuzuma harebwe icyabiteye, harebwe impamvu uyu mugore yishe umugabo we yarangiza akiyahura.”

 

Polisi y’u Rwanda iragira inama abaturage gutangira amakuru ku gihe ku miryango ifitanye amakimbirane ashobora kuvamo kwicana, ikaba yakwigishwa icyaha cy’ubwicanyi kitaraba, n’abafitanye ibibazo bakajya begera ubuyobozi bukabagira inama hakiri kare.

 

Aba babyeyi basize abana babiri, umwe w’imyaka 8 n’undi ufite imyaka 3. Amakuru avugwa n’abaturanyi ni uko intandaro y’amakimbirane ni uko Umugabo yaba yaragurishije ishyamba yari asangiye na bashiki be amafaranga avuyemo akayikubira.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Email: info@imirasiretv.com

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops! Paji uri gushakisha ntabwo ibashije kuboneka