Perezida Paul Kagame na Abdel Fattah al-Sisi wa Misiri baganiriye ku mubano w’ibihugu byombi no ku mutekano w’akarere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari.
Umuvugizi wa Perezida wa Misiri, Ambasaderi Mohamed El-Shenawy, yasobanuye ko abakuru b’ibihugu baganiriye ku bufatanye bw’igihugu cye n’u Rwanda mu by’ubukungu no ku yindi mishinga mu nzego zitandukanye.
Nk’uko Ambasaderi Shenawy yakomeje abisobanura, ubufatanye bw’ibihugu bihuriye ku Ruzi rwa Nil na bwo bukwiye kongererwa imbaraga kugira ngo bishobore kugera ku nyungu rusange biharanira.
Umutekano umaze imyaka myinshi warazambye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse wagize ingaruka ku mubano w’iki gihugu n’u Rwanda kuko ibihugu byombi ntibigicana uwaka.
Ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’Amajyepfo (SADC), byemeranyije ko ibiganiro bya politiki ari byo byakemura ibibazo byo mu burasirazuba bwa RDC, bikanazahura umubano w’iki gihugu n’u Rwanda.
Mu kiganiro na Perezida Kagame, Sisi yavuze ko Misiri ishyigikiye umuhate w’iyi miryango, ashimangira ko mu gihe amahoro yaboneka mu karere, abaturage b’ibihugu byose babyungukiramo kuko katera imbere.
Mu 1989, u Rwanda na Misiri byashyizeho komisiyo ihuriweho yo gukurikirana bihoraho ubufatanye buri hagati y’impande zombi.
Muri Nzeri 2009, abagize iyi komisiyo iyobowe n’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu bihugu, bahuriye i Cairo, basinya amasezerano y’ubufatanye atandukanye, mu buhinzi, iterambere ry’inganda, ubuzima, umuco no mu ikoranabuhanga.
Ubu bufatanye kandi bwashimangiwe n’inzinduko abakuru b’ibihugu byombi bagiriye i Cairo na Kigali mu bihe bitandukanye. Muri Kanama 2017, Sisi yagiriye uruzinduko mu Rwanda, muri Werurwe 2022 Perezida Kagame ajya mu Misiri.
Misiri ifite Ambasade i Kigali kuva mu 1976, na rwo rukagira Ambasade i Cairo kuva mu 2015