Yakoresheje umunsi mukuru nyuma yo kuba uwa mbere mu gace ke winjiye mu ndege

Mu buryo butamenyerewe, umugore wo muri Nigeria yakoze ibirori bikomeye nyuma yo kugera ku nzozi ze zo kwinjira mu ndege bwa mbere mu buzima.

 

Uyu mugore, witwa Gold Ike yavuze ko ari umugore wa mbere mu gace atuyemo winjiye mu ndege, ibintu yahisemo kwizihiza mu buryo bwimbitse.

Gold Ike yabinyujije kuri Facebook ku wa 4 Mata, ashyiraho amashusho ye ari imbere y’indege, yinjiyemo, aho yongeyeho amagambo y’ibyishimo no gushimira Imana.

 

Nyuma y’iminsi mike, ku cyumweru tariki ya 6 Mata 2025, uyu mugore yakoze ibirori atumira abo mu muryango n’abaturanyi ngo bazamufashe kwizihiza iyo ntsinzi.

 

Yanasohoye ifoto nini cyane ye yari yanditseho amagambo agira ati: “Umugore wa mbere winjiye mu ndege mu gace kacu,” ibintu byatumye benshi batangara, abandi bamushima ku buryo yishimiye intambwe yateye.

 

Abitabiriye ibirori bafotowe bifatanyije nawe banasangira ibiryo mu birori byari byateguwe neza.

Nubwo bamwe babonye ibi nk’ibidasanzwe, abandi bamushimiye ku bw’ubutwari bwo kwishimira intambwe ye bwite, bavuga ko hari benshi batarajya mu ndege na rimwe, bityo ibyo yakoze ari ishimwe rikwiye.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Email: info@imirasiretv.com

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops! Paji uri gushakisha ntabwo ibashije kuboneka