Kabila uri i Goma ateganya kugeza ijambo ku Banye-Congo

Joseph Kabila wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu 2001 kugeza mu 2019, ateganya kugeza ijambo ku batuye muri iki gihugu.

 

Bamwe mu banyamuryango b’ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa RDC bemeje Kabila yageze i Goma ku gicamunsi cyo ku wa 18 Mata 2025, anyuze mu Rwanda.

 

Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yatangaje ko kuba Kabila yagiye mu gice kigenzurwa na AFC/M23, bishimangira ko ari umwanzi w’igihugu.

 

Ukorana bya hafi na Kabila yasobanuriye ibiro ntaramakuru Associated Press ko icyamujyanye i Goma ari ukugira ngo atange umusanzu muri gahunda igamije kugarura amahoro mu burasirazuba bwa RDC.

 

Inkuru Wasoma:  Joseph Kabila yageze i Goma

Umuvugizi wa Kabila, Barbara Nzimbi, kuri uyu wa 19 Mata 2025 yatangaje ko mu masaha cyangwa iminsi mike iri imbere, azageza ijambo ku Banye-Congo kugira ngo atange umucyo ku bivugwa.

 

Yagize ati “Mu masaha ari imbere (iminsi iri imbere) Joseph Kabila wabaye Perezida azageza ijambo ku gihugu kugira ngo atange umucyo.”

Uyu munyapolitiki asubiye muri RDC nyuma y’igihe kirenga umwaka, kuko yaherukagayo mu 2023 mbere yo kujya mu buhungiro. Ntabwo igihe ateganya kumara i Goma kiramenyekana.

 

Ikirego cy’uko akorana na AFC/M23 na cyo aheruka kugitera utwatsi, ubwo yaganiraga n’itangazamakuru muri Afurika y’Epfo. Yasabye Leta ya RDC kugaragaza ibimenyetso.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Email: info@imirasiretv.com

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops! Paji uri gushakisha ntabwo ibashije kuboneka