Indege y’igisirikare cy’u Bubiligi yo mu bwoko bwa Airbus A400M ikomeje kugaragara ku bibuga bitandukanye byo muri Congo

Indege y’igisirikare cy’u Bubiligi yo mu bwoko bwa Airbus A400M Atlas, ifite ibirango CT-01, ikomeje kugaragara ku bibuga by’indege bitandukanye byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

 

Kuri uyu wa mbere, iyi ndege yagaragaye ku kibuga cy’indege cya Kindu, aho yavaga Rubumbashi mu ntara ya Katanga

 

Mu minsi yashize, iyo ndege yagaragaye no ku kibuga cy’indege cya Kisangani, bikaba byaratumye haduka ibibazo byinshi ku cyerekezo cy’iyi ndege n’ibyo yaba itwaye.

 

Iyi ndege ikoreshwa n’igisirikare cy’u Bubiligi (Belgian Armed Forces ) ndetse no mu bikorwa bya gisirikare bya Luxembourg Armed Forces, bivugwa ko yagiye igaragara kenshi muri Repubulika ya Congo, ikaba ifite ubutumwa bwihariye butaramenyekana neza.

 

Abasesenguzi baribaza ku nshingano z’iyi ndege mu gihe umutekano ukomeje kuba muke mu bice byinshi bya Congo, cyane cyane mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’Amajyepfo.

 

Ni ngombwa kwibutsa ko ibitero byinshi bikoresha ikoranabuhanga (drones n’indege nto z’intambara) byagabwe ku nyeshyamba za M23, byose bivugwa ko byatangiraga mu mujyi wa Kisangani, aho u Bubiligi n’abafatanyabikorwa bacyo bagaragaje uruhare runini mu bikorwa bya gisirikare.

 

Icyakora, kugeza ubu nta tangazo rihamye ryatanzwe n’u Bubiligi cyangwa ingabo za Congo (FARDC) risobanura neza impamvu iyi ndege igaragara kenshi muri ako karere, n’ubwo byemezwa ko ari mu bikorwa by’ubutumwa bwihariye.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Email: info@imirasiretv.com

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops! Paji uri gushakisha ntabwo ibashije kuboneka