Dore Abakaridinali barimo ushobora gusimbura Papa Fransisiko

Nyuma ya ‘Novendia’ ni icyumweru cy’icyunamo n’ishyingurwa rya Papa Fransisiko, Kiliziya Gatolika izategura inama ibera mu muhezo (conclave) igamije gutora Papa utaha. Iyi nzira y’amayobera, idafunguriwe rubanda, izabera muri Chapel ya Sistine mu Mujyi wa Vatican.

 

Muri iyi conclave, Abakaridinari bateranira gutora umuyobozi wa kiliziya. Amategeko, guhera ku itariki ya 22 Mutarama 2025, avuga ko haba hari abatora 138 mu bakaridinari 252. Abatarengeje imyaka 80 ni bo bashobora kwitabira gutora kubera mu muhezo.

 

Nta tegeko ryerekana igihe conclave ishobora kumara. Mu 1939, inama nk’iyi yatoye Papa Pius wa XII yamaze umunsi umwe gusa. Conclave ndende yabayeho yatangiye mu 1268 i Viterbo mu Butaliyani imara imyaka icyenda.

 

Papa Francis yatowe nyuma y’amatora atanu mu minsi ibiri, naho Benedigito nyuma y’amatora ane mu minsi ibiri nawe. Dore urutonde rw’abakaridinali bazahatanira umwanya wa Papa utaha:

 

Karidinali Peter Erdo: Afite imyaka 72, ni Musenyeri Mukuru wa Budapest akaba na Musenyeri Mukuru muri Hongria, yatorewe kuba umuyobozi w’inama y’abepisikopi b’ibihugu by’i Burayi, mu 2005 na 2011, avuga ko yishimira icyubahiro yahawe n’abakaridinari b’i Burayi bagize itsinda rinini ry’abatora mu batora bose.

Karidinali Reinhard Marx: Yahoze ari perezida w’inama y’abepiskopi b’Abadage, Marx w’imyaka 71 y’amavuko, yashyigikiye cyane “inzira ya sinodi” itavugwaho rumwe muri kiliziya y’u Budage yatangiye mu 2020 mu rwego rwo gusubiza ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rivugwa ku bapadiri baho.

 

Kubera iyo mpamvu, iyo nzira ibonwa n’abatsimbaraye ku mahame ya kiliziya (conservateurs) nk’inzira ibangamiye ubumwe bw’itorero, bitewe n’uko harimo no kujya impaka ku ngingo nk’ubuseribateri, abaryamana bahuje ibitsina ndetse no kwemerera abagore kuyobora ibitambo bya misa, kuba abapadiri cyangwa kuba bahabwa imyanya yo hejuru muri kiliziya.

 

Marx yavuzwe cyane mu 2021 ubwo yemeraga kwegura ku mwanya wa musenyeri mukuru nk’impongano y’ibyaha bishinjwa Kiliziya yo mu Budage, ariko Papa Fransisiko yanze ubwegure bwe maze amusaba kuguma mu mirimo ye.

Karidinali Marc Ouellet: Afite imyaka 80, akomoka muri Canada, yayoboye ibiro by’abepiskopi bakomeye ba Vatican mu gihe kirenga imyaka icumi, agenzura ikigo cy’ibanze gihitamo abakandida bashobora kuyobora diyosezi ku Isi.

 

Papa Fransisiko yagumanye Ouellet muri ako kazi kugeza mu 2023, nubwo yari yarashyizweho na Papa Benedigito wa XVI, bityo yafashije guhitamo abepiskopi benshi bifujwe na Papa w’Umudage.

Karidinali Pietro Parolin: Parolin, ufite imyaka 70, wo mu Butaliyani, yabaye Umunyamabanga wa Leta wa Papa Fransisiko kuva mu 2014 kandi afatwa nk’umwe mu bahatanira kuba papa, bitewe n’uko yari akomeye mu nzego za gatolika.

 

Uyu mudipolomate w’inararibonye yahagarikiye amasezerano atavugwaho rumwe hagati ya Vatican n’u Bushinwa ku bijyanye no gutoranya abepiskopi kandi yagize uruhare, ariko ntiyakurikiranwe, mu idosiye ku ishoramari rya Vatican mu mutungo utimukanwa i Londres ryatumye mu 2021 undi mukaridinari n’abandi icyenda bacirirwa urubanza.

 

Uwahoze ari Ambasaderi muri Venezuela, Parolin, azi neza itorero ryo muri Amerika y’Epfo. Abonwa nk’umuntu uzakomeza imigenzo ya Papa Fransisiko ariko nk’umunyapolitiki ushyira mu gaciro kandi utinyitse, ushobora kongera kuba Papa w’Umutaliyani nyuma y’abandi batatu bakurikiranye batambutse: Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II (Pologne); Benedigito (U Budage) na Fransisiko ukomoka muri (Argentine).

Karidinali Robert Prevost: Igitekerezo cya Papa w’Umunyamerika kimaze igihe kimeze nka kirazira, urebye imbaraga za geopolitike Amerika isanzwe ifite. Ariko Prevost wavukiye muri Chicago, ufite imyaka 69, ashobora kuba uwa mbere. Afite ubunararibonye kuri Peru, aho yabanje kuba umumisiyoneri hanyuma aba musenyeri mukuru, kuri ubu akaba ari perefe w’itsinda rikomeye rya Vatikani rihitamo abasenyeri bashya, ashinzwe kugenzura kandidatire z’abasenyeri ku Isi.

 

Biragaragara ko Papa Fransisiko yamwitegereje imyaka myinshi kandi amwohereza kuyobora diyosezi ya Chiclayo, muri Peru, mu 2014. Yakomeje uwo mwanya kugeza mu 2023, igihe Fransisiko yamuzanaga i Roma mu nshingano afite muri iki gihe.

Karidinali Robert Sarah: Sarah w’imyaka 79 wo muri Guinea, umuyobozi uri mu kiruhuko cy’izabukuru w’ibiro bya liturujiya ya Vatican, kuva kera yafatwaga nk’utanga icyizere cy’uwaba Papa w’Umunyafurika. Uyu ukunzwe cyane n’abatsimbaraye ku matwara ya kiliziya, ni ikimenyetso cyo kugaruka kw’inyigisho zishingiye kuri liturijiya za Papa Yohani Pawulo wa II na Benedigito.

 

Sarah, wari usanzwe ayobora ibiro bishinzwe ibikorwa by’ubugizi bwa neza bya Vatican, Cor Unum, yagonganye inshuro nyinshi na Papa Fransisiko, ariko nta na rimwe bikomeye cyane nko mu gihe we na Papa Benedigito bafatanyaga kwandika igitabo gisaba gukomeza ubuseribateri ku bapadiri babarizwa muri ‘Latin Rite priests’.

 

Igitabo cyasohotse mu gihe Papa Fransisiko yarimo gusuzuma niba yakwemerera gukora abapadiri bubatse muri Amazon mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ubuke bw’abapadiri.

Karidinali Christoph Schoenborn: Schoenborn, ufite imyaka 80, ni Musenyeri Mukuru wa Vienne, Autrichia, wari umunyeshuri wa Papa Benedigito nubwo ku mpapuro afite ubushobozi bw’amashuri bukenewe mu gushimisha abatsimbaraye ku mahame ya kiliziya.

 

Icyakora, yaje gushyigikira imwe mu ntambwe za Papa Fransisiko yagiye itavugwaho rumwe yo kwegera abagatolika batanye (mu ngo) n’abongeye gushyingiranwa bafashe nk ‘“iterambere ry’imyizerere,” aho kuba gutandukira bamwe mu batsimbaraye ku mahame ya kera ya kiliziya batemera. Ababyeyi ba Schoenborn nawe batandukanye akiri ingimbi, kubw’ibyo rero iki kibazo gisa nk’aho yagifashe nk’ikimureba ku giti cye.

 

Yokejwe igitutu kandi i Vatican ubwo yanengaga kuba yarakunze kwanga guhana abayobozi bakuru bashinjwa ihohotera rishingiye ku gitsina barimo n’uwamubanjirije nka Musenyeri Mukuru wa Vienne.

Karidinali Luis Tagle: Tagle, w’imyaka 67, wo muri Philippines, yagaragara nkaho ari we Papa Fransisko yatoranya nka Papa wa mbere uva muri Aziya.

 

Francis yazanye Musenyeri Mukuru wa Manila, uzwi cyane, i Roma kugira ngo ayobore ibiro by’ivugabutumwa by’abamisiyoneri bya Vatican, bikorera Kiliziya Gatolika mu bice byinshi bya Aziya na Afurika. Uruhare rwe rwarushijeho gukomera igihe Fransisiko yavugururaga ibiro bya Vatikani kandi akazamura akamaro k’ibiro bye by’ivugabutumwa.

 

Tagle akunze kuvuga ibisekuru bye by’Abashinwa nka nyirakuru ubyara nyina wari umwe mu muryango w’Abashinwa bimukiye muri Philippines, kandi azwiho gufatwa n’amarangamutima iyo aganira ku bwana bwe. Muri aba bose rero urabona ari inde ufite amahirwe yo gusimbura Papa Fransisiko watabarutse kuri uyu wa Mbere, itariki 21 Mata 2025, ku myaka 88?

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Email: info@imirasiretv.com

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops! Paji uri gushakisha ntabwo ibashije kuboneka