Tshisekedi ntashaka amahoro: Kisangani hongeye kugaragara Abacancuro

Nubwo ku isi yose amahanga akomeje gusaba amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ibimenyetso birushaho kwerekana ko Perezida Félix Tshisekedi atari mu nzira y’amahoro. Ahubwo, ibiri kubera mu mujyi wa Kisangani birerekana ko hari umugambi uremereye wo gukomeza intambara no gukoresha inzira z’imvururu aho kuganira.

 

 

Amakuru agezweho yemeza ko Kisangani, umwe mu mijyi ikomeye ya Congo, wabaye icyicaro gikuru cy’abacancuro b’abanyamahanga. Amafoto yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga n’itangazamakuru yagaragaje abasirikare b’inkoramaraso bafite ibikoresho bihanitse, bivugwa ko bakomoka muri Romania na Bulgaria. Abo bacancuro ngo bagarutse gufasha ingabo za Leta (FARDC) mu rugamba rwo guhangana n’inyeshyamba za M23, aho gukoresha inzira y’ibiganiro.

 

Bamwe mu banyapolitiki, barimo na Moïse Katumbi, bahise bashinja Perezida Tshisekedi kwica gahunda y’amahoro ku bushake. Mu magambo ye, Katumbi yagize ati: “Mu gihe abasirikare bacu n’abapolisi bakomeje guhembwa udufaranga duke, Perezida ahitamo gukoresha amamiliyari mu gukodesha abacancuro. Ibyo ni ugukina n’umuriro.”

 

Impuguke mu by’umutekano n’abakurikirana politiki y’akarere bavuga ko iki cyemezo cya Tshisekedi gishobora guteza intambara ikaze kurushaho, ndetse no guhungabanya amahoro mu karere kose. U Rwanda rwamaze kugaragaza impungenge, ruvuga ko gukoresha abacancuro bishobora kubangamira amahoro, bikaba bimeze nk’igikorwa cyo gutera intambara.

 

Nubwo Tshisekedi yagiye ahakana kenshi ko atigeze akorana n’abacancuro, ibimenyetso bigenda bivuguruza ibyo avuga. Ubwitabire bw’aba bacancuro, uburyo bitwaje intwaro zihanitse, n’aho bacumbikiwe mu buryo bweruye, byose bigaragaza ko hari gahunda ihamye yo gukomeza urugamba, aho kureshya amahoro.

 

Bamwe mu baturage ba Kisangani batangiye kugaragaza ubwoba, bavuga ko uyu mujyi ushobora kuzahinduka ikibuga cy’intambara igihe cyose M23 yaba igabye ibitero muri icyo gice. Abenshi bibaza niba igihugu cyabo gikomeje kuyoborwa n’umuyobozi ushaka gukiza abaturage be, cyangwa n’uwamaze guhitamo inzira yo gusiga amaraso mu gihugu hose.

 

Mu gihe amahanga akomeje gusaba ko habaho ibiganiro bihamye n’ihagarikwa ry’imirwano, Tshisekedi asa n’uwirengagije ibyo byose, agakomeza gutanga icyuho ku barwanyi b’amahanga mu gihugu cye. Ibi ni ibimenyetso simusiga ko ubuyobozi bwe bushobora kuba bufite umugambi wo kugumya intambara aho kwiyambaza amahoro.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops! Paji uri gushakisha ntabwo ibashije kuboneka