Leta ya Burkina Faso yatangaje ko yaburijemo umugambi wo guhirika ku butegetsi Capitaine Ibrahim Traoré, ikavuga ko wari wateguwe n’abantu baba muri Côte d’Ivoire.
Minisitiri w’Umutekano, Mahamadou Sana, ku wa Kabiri yavuze ko iriya coup détat yari iyobowe n’abasirikare ndetse n’abahoze ari bo bakorana n’abo yise abayobozi b’ibyihebe.
Yunzemo ko aba mu ntego bari bafite mbere y’uko umugambi wabo uburizwamo mu cyumweru gishize ari ukugaba igitero ku ngoro ya Perezida Traoré, ndetse no “guteza imvururu no gutuma igihugu kigenzurwa n’imiryango mpuzamahanga.”
Uyu yavuze kandi ko abari bateguye iriya coup détat bari banapanze n’imitwe isanzwe ikorera iterabwoba mu karere ka Sahel kongera ibitero ku ngabo no kubanya-Burkina Faso; mu rwego rwo guteza imvururu.
Capitaine Traoré ayoboye Burkina Faso kuva muri 2022 nyuma yo kugera ku butegetsi akoze coup détat.
Mu myaka itatu amaze ku butegetsi muri Burkina Faso humvikanye kenshi amakuru y’imigambi yo kugerageza kumuhirika, harimo uwo mu Ugushyingo umwaka ushize.
Leta y’igihugu cye yemeje ko umugambi nk’uyu wongeye gupfuba, mu gihe mu cyumweru gishize hari abasirikare benshi barimo ba Ofisiye babiri batawe muri yombi bakekwaho uriya mugambi.