Ese Perezida Macron yaba yarafashe uruhande mu kibazo cya RDC?

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 23 Mata, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yavuze ku makimbirane yo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo aho yari yatumiwe mu kiganiro na TV5. Umukuru w’igihugu cy’u Bufaransa yashimangiye ko ashyigikiye kubaha imipaka mpuzamahanga, yamagana uburyo Umuryango Mpuzamahanga witwara mu makimbirane mpuzamahanga ugendeye ku turere tw’Isi.

 

Emmanuel Macron yagize ati: “Nshyigikiye ubusugire no kudacikamo ibice kw’ibihugu ahantu hose.”

Yakomeje agira ati: “Ntidushobora kuvuga, ku bijyanye na Ukraine, ko dufite ikibazo ku mipaka mpuzamahanga, ariko ku bijyanye na DRC, tukemera ko abanyamahanga, abaturanyi, baza gushyira ibiganza ku mutungo”.

 

Gufata uruhande kwa Perezida w’u Bufaransa nk’uko bitangazwa na laplumeinfos.net kuje mu gihe amakimbirane akomeje hagati ya Kinshasa na Kigali. Guverinoma ya Congo ihora ishinja u Rwanda gushyigikira inyeshyamba za M23, zikorera mu burasirazuba bw’igihugu bukungahaye ku mabuye y’agaciro. Ni ibirego u Rwanda rwakomeje guhakana.

 

Perezida w’u Bufaransa yahamagariye kandi abanyapolitiki gukemura neza amakimbirane ashingiye ku moko avuga ko ari yo nyirabayazana w’intambara muri DRC. Yongeyeho ati: “Ubusugire bw’igihugu n’ubusugire bw’Abanyekongo bigomba kubahirizwa, kandi amakimbirane ashingiye ku moko agomba gukemurwa mu nzira ya politiki.”

 

Aya magambo yayatangaje mu gihe ibyiringiro byo guhagarika amakimbirane bisa nk’aho bitangiye kugaruka mu karere k’ibiyaga bigari. Kuri uyu wa Gatatu n’ubundi, Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo na AFC / M23 byatangaje, mu itangazo bahuriyemo, guhagarika imirwano bidatinze mu rwego rwa gahunda y’Ibiganiro byo muri Qatar.

 

Iki cyemezo kigaragaza intambwe igaragara yatewe mu gushakisha amahoro arambye mu burasirazuba bw’igihugu, yangijwe n’imyaka myinshi y’intambara zikoreshwamo intwaro. Usibye guhagarika imirwano, impande zombi zemeye guhagarika imvugo zose zibiba inzangano n’iterabwoba iryo ari ryo ryose, hagamijwe gushyiraho umwuka mwiza w’ubwiyunge mu gihugu.

 

Biyemeje gukomeza ibiganiro kugeza birangiye kandi bahamagarira abaturage, abayobozi b’amadini ndetse n’itangazamakuru gushyigikira byimazeyo iyi nzira y’amahoro.

 

Tubibutse ko u Bufaransa n’ubundi buri mu bihugu byaje imbere mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu gushyigikira ko u Rwanda rufatirwa ibihano barushinja gutera inkunga umutwe wa M23 wafashe igice kinini mu burasirazuba bwa Congo.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.