Turahirwa Moses washinze inzu y’imideli ya Moshions, hahishuwe ko yari aherutse gukatirwa imyaka itatu y’igifungo nyuma y’uko Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rumuhamije ibyaha binyuranye. Ku wa 22 Mata 2025, ni bwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Turahirwa Moses, akurikiranyweho ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.
Uyu musore yongeye gufungwa nyuma y’uko muri Mata 2023 nabwo yari yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo guhimba cyangwa guhindura urwandiko rw’inzira ndetse n’icyo gukoresha ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi.
Kuva muri Mata 2023, Turahirwa yatangiye gukurikiranwa mu butabera kugeza muri Kamena 2023 ubwo yarekurwaga by’agateganyo n’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, ategekwa kujya yitaba Ubushinjacyaha, hanyuma akomeza gukurikiranwa adafunze.
Icyakora nubwo yari yararekuwe by’agateganyo, urubanza mu mizi rwarakomeje, aho ku wa 20 Ukuboza 2024, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamuhamije ibyaha birimo icyo guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano no kunywa ibiyobyabwenge (Urumogi).
Nyuma yo kumuhamya ibi byaha, Turahirwa yakatiwe gufungwa imyaka itatu ndetse agatanga n’ihazabu ya miliyoni 2 Frw, ndetse n’ibihumbi 20 Frw nk’igarama ry’urubanza.
Icyakora Turahirwa wunganirwaga na Me Bayisabe Irene, nyuma yo kutanyurwa n’imikirize y’uru rubanza, yahise ajuririra iki cyemezo muri Mutarama 2025, hakaba hagitegerejwe icyemezo cy’Urukiko Rukuru kuri ubu bujurire.
Umuhanga mu by’amategeko utifuje ko amazine ye ajya hanze, yabwiye IGIHE ko kuba Turahirwa yongeye gufatirwa mu byaha bisa nk’ibyo n’ubundi yari akurikiranyweho bifatwa nk’isubiracyaha, ahamya ko ari ibintu bizagira ingaruka ku bihano bye.
Ati “Urebye mu buryo bwa gihanga biragoye ko wavuga ko urumogi bamusanzemo mu 2023 arirwo yaba agifte mu maraso ye, bisobanuye ko hari urundi yanyoye nyuma niba koko bararumusanzemo. Aha rero ni ikindi cyaha yakoze kandi azakiburana bidakuyeho ko anakomeza kuburana ku cya mbere.”
Uyu munyamategeko yavuze ko byanze bikunze urubanza rwa mbere rwa Turahirwa ruzakomeza uko rwari rugenwe rufatweho umwanzuro hatitawe ko azaba afite n’urundi aburana ku cyaha gisa n’icya mbere.