Ibiro Ntaramakuru by’Abarusiya, TASS, byatangaje ko urukiko rwa Tagansky rw’i Moscow rwakiriye ikirego ku wa 23 Mata 2025.
Apple ishinjwa kurenga ku itegeko ribuzanya kwamamaza binyuze ku ikoranabuhanga umubano ushingiye ku gitsina utari uw’abagabo n’abagore, ibyiyumviro by’abaryamana bahuje ibitsina, kwihinduza igitsina n’ibisa na byo no kutabyereka abana.
Amategeko y’u Burusiya ateganya ko ikigo kibirenzeho gihanishwa ihazabu ya miliyoni 4 z’ama-Rubles [akoreshwa mu Burusiya] cyangwa imirimo yacyo igahagarikwa amezi atatu.
Ikigo cy’u Burusiya kigenzura itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga, Roskomnadzor, cyatanze ikirego gishingiye ku mashusho yamamaza ukwezi kwahariwe umuryango w’abaryamana bahuje ibitsina yashyizwe muri ‘App store’. Uku kwezi kwizihizwa muri Kamena buri mwaka.
Igihe urubanza rw’iyi sosiyete ruzaburanishirizwa ntikiramenyekana, gusa Apple yagiye icibwa ihazabu kenshi mu Burusiya kubera kunanirwa gusiba ibintu bitemewe kwerekanwayo.
Muri Mutarama 2024, Apple yaciwe ibihumbi 800 by’ama-Rubles kuko yanze gusiba igitabo cya Adolf Hitler cyitwa ‘Mein Kampf’ kiri muri porogaramu ya ‘Apple Books’ kuko u Burusiya bugifata nk’intwaro y’abahezanguni barwanya ubutegetsi.
U Burusiya bufata umuryango w’abaryamana bahuje ibitsina nk’abaterabwoba ndetse mu 2013 bwashyizeho itegeko ribuza abantu gushyira amakuru awerekeyeho aho abama bashobora kuyageraho, no mu 2022 hatorwa iribuza kubyamamaza ku bantu bakuru.