Imbogo yavuye muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ahagana saa mbiri za mugitondo ihura n’umwana w’umukobwa w’imyaka 16 y’amavuko iramukomeretsa mu Mudugudu wa Nyarusizi, Akagari ka Kaguhu, Umurenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze.
Abaturage bo muri ako gace imbogo yahingukiyemo bavuga ko iyo mbogo yakomerekeje uwo mwana mu mugongo no ku kaguru.
Uwo mwana ukomoka mu Mudugudu wa Bunyenyeri, Akagari ka Bisoke, mu Murenge wa Kinigi, yabwiye Imvaho Nshya ko imbogo yabateye ari kumwe na nyina bagiye kugura ibirayi.
Ubwo imbogo yabateraga, nyina n’abo bari kumwe birukanse baramusiga, imbogo iufashe imutera ihembe.
Yagize ati: “Twazindutse tujya kugura ibirayi na mama tubona imbogo iza idusatira abo twari kumwe bariruka ndasigara ihita inkibita umutwe, none ndimo kubababara mu gongo no ku kaguru nakomeretse.”
Nzirorera Nathanael, umwe mu baturage babonye ibyo iyo mbogo yakoze, avuga ko yahise isubira mu ishyamba ikimara gukomeretsa uyu mwana w’umukobwa.
Yagize ati: “Twumvise abantu basakuza tugiye kureba dusanga imbogo irimo kwidegembya duteye induru ihita isubira mu ishyamba ubwo twihutiye kujyana umwana kwa muganga ku Kigo Nderabuzima cya Bisate twizeye ko araza gukira.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru SP Mwiseneza Jean Bosco, na we yemeza ko iyo mbogo yasagariye abaturage, ndetse ko n’umwana yakomerekeje yitaweho agahita ataha.
Yagize ati: “Ni byo Koko twamenye ko imbogo yakubise Mushimiyimana Aline w’imyaka 16 umutwe mu mugongo agahita yikubita hasi nk’uko yabyivugiye gusa yakomeretse byoroheje ku kaguru, yajyanywe kwa mugaga aravurwa arataha, imbogo nayo kugeza ubu yasubiye mu ishyamba.”
Sp Mwiseneza yongeyeho ko bakomeza kugirana inama abaturage baturiye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga kujya bigengesera ndetse igihe babonye hari inyamaswa yavuye mu Birunga bagahita bamenyesha inzego z’umutekano, kandi bakirinda kuyegera.