Ikamyo nini yari yikoreye imifuka ya kawunga yakoze impanuka buri muturage yiruka aterura udufuka abashije

Mu gihugu cya Zambia mu Mujyi Ndola, umwe mu mijyi minini y’iki gihugu, mu cyumweru gishize habereye impanuka ikomeye y’ikamyo yari itwaye kawunga.

Iyi mpanuka yabaye mu masaha ya nyuma ya saa sita ubwo iyi modoka yari ijyemuye kawunga aho ziranguzwa zivuye ku ruganda.

Ubwo iyi kamyo yari imaze kugwa, umuturage wese wegereye aho yirutse ajya kuramira inda ye, mu kimbo cyo kwiruka ajya gutabara abari muri iyo kamyo.

 

Gusa ku bw’amahirwe, abagize umutima wo gutabara batabaye Shoferi na Tandiboyi batarapfa gusa Shoferi yakomeretse bikomeye.

 

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kunnyega cyane aba baturage bihutiye kwikorera kawunga buzuza mu mazu yabo, nyamara batagize umutima wo gutabara.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.