Ubuyobozi bwa Koreya ya Ruguru bwemeye ku nshuro ya mbere ko hari ingabo zabwo ziri kurwanira u Burusiya mu ntambara buhanganyemo na Ukraine.
Igitangazamakuru cya Leta, KCNA cyatangaje Perezida Kim Jong Un yategetse ingabo ze gufasha iz’u Burusiya kubohora agace ka Kursk kari karigaruriwe n’ingabo za Ukraine.
Umuyobozi mu ngabo z’u Burusiya, Valery Gerasimov, yashimagije ubutwari bw’ingabo za Koreya ya Ruguru ku rugamba rwo kwigarurira Kursk.
Ingabo za Koreya ya Ruguru zoherejwe mu Burusiya mu Ukuboza 2024 binyuze mu masezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi ateganya ko mu gihe igihugu kimwe gitewe ikindi gihita gitabara.
