Cardinal wo mu Bwongereza yavuze ku byo yaganiriye na mugenzi we w’u Rwanda byafasha mu itora rya Papa

Cardinal Vincent Nichols wo mu Bwongereza yatangaje ko yaganiriye na Antoine Cardinal Kambanda ku mateka y’u Rwanda n’ibihe Kiliziya y’u Rwanda iri kunyuramo muri iki gihe; avuga ko ibiganiro nk’ibyo aribyo byitezwe ku ba Cardinal kugira ngo bazatore Papa bazi uko Kiliziya Gatolika ihagaze ku Isi.

 

Kuva Papa Francis yitabye Imana ku wa 21 Mata 2025, aba-Cardinal bose bagiye i Vatican kumushyingura ariko abafite imyaka iri munsi ya 80 bo bagomba kwitabira inama itorerwamo Papa mushya izwi nka ‘Conclave’.

 

Aba biganjemo abashyizweho na Papa Francis barimo Cardinal Vincent Nichols washyizweho mu 2014 na Antoine Cardinal Kambanda washyizweho mu 2020. Bagiye gutora Papa bwa mbere mu buzima bwabo.

 

Cardinal Nichols ati “Mu gitondo nahuye na mugenzi wanjye, Cardinal [Kambanda] wo mu Rwanda. Mbega ibintu yatubwiye! Yatubwiye ku gihugu nk’u Rwanda n’amateka cyanyuzemo n’ibyo kiliziya iri kunyuramo kuri ubu.”

 

Yavuze ko gutora Papa yumva bisa n’ibiteye ubwoba ariko ari umwanya wo kuzirikana cyane ku gikorwa barimo bitandukanye n’uko andi matora aba mu ihangana.

 

Ati “Igihe izo nzugi zizaba zifunzwe, ibyo abantu bavuga n’ibyo kutavuga rumwe bizaba birangiye hakurikireho ibihe byo kuzirikana cyane.”

Mu itora rya Papa, aba-Cardinal bose bafite munsi y’imyaka 80 cyangwa bemerewe gutora bateranira muri Chapelle ya Sistine, yakiriye Conclave zose kuva mu 1858.

 

Bahita bakingiranwa muri Conclave kugeza igihe bahisemo Papa mushya. Icyumba baba barimo nta telefone, televiziyo cyangwa radio biba bihari.

Hatoranywa aba-cardinal icyenda bo kuyobora amatora. Batatu baba abagenzuzi b’itora, batatu bagakurikirana ibijyanye n’amajwi mu gihe abandi batatu bagenzura niba byakozwe neza.

 

Papa atorerwa umwanya we ari uko umukandida umwe abonye bibiri bya gatatu by’amajwi.

Cardinal Nichols ati “gutorerwa kuba Papa ni nk’uburyo bumwe bwo gupfa. Umuntu wese utowe ntabwo aba azasubira iwabo, ntabwo aba azongera kugira ubuzima bwite. Ubuzima bwe bwose aba yabutanze ariko kubw’ineza.”

 

Nyuma ya buri tora, impapuro z’amajwi zitwikirwa muri Sistine. Iyo hazamutse umwotsi w’umukara, biba bivuze ko nta Papa uratorwa. Iyo Papa mushya abonetse hazamuka umwotsi w’umweru, umukuru mu ba-Cardinal akajya hanze akavuga ngo ‘Habemus Pamam’ bivuga ngo dufite Papa, hanyuma akamwereka imbaga iteraniye ku mbuga ya Bazilika ya Mutagatifu Petero.

 

Papa mushya ahita avuga izina yahisemo kwitwa akanageza ijambo rya mbere ku mbaga iteraniye aho.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.