U Rwanda Rugiye Kwemererwa Kujya ku Rutonde rw’Ibihugu YouTube Ikoreramo

Abakoresha urubuga rwa YouTube mu Rwanda bagiye guhabwa amahirwe akomeye, aho u Rwanda ruzongerwa ku rutonde rw’ibihugu YouTube ikoreramo ku mugaragaro. Ibi bizatuma abakorera kuri YouTube mu Rwanda batongera guhura n’imbogamizi zo gushyiramo izindi nshingano z’ibindi bihugu, ndetse na za “Ads” (amatangazo) zizajya zigaragara ku bakoresha YouTube bari mu Rwanda.

 

Aya makuru yemejwe na Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Bwana Jean Nepo Abdallah Utumatwishima, watangaje ko u Rwanda ruri mu nzira nziza yo gushyirwa ku rutonde rw’ibihugu byemerewe “Monetization” kuri YouTube.

 

Kugeza ubu, u Rwanda rwari rutari kuri uru rutonde, bikaba byaratumaga abanyarwanda bashaka gukorera amafaranga kuri YouTube bifashisha izindi ndangamuntu cyangwa konti z’ibihugu byemerewe na YouTube. Ibyo byarushagaho kubagora ndetse bikanabagiraho ingaruka ku musaruro wabo.

 

Minisitiri Utumatwishima yavuze ko Minisiteri ayoboye iri gukorana n’iya Ikoranabuhanga n’Isakazabumenyi (ICT and Innovation) ndetse n’Urwego Ngenzuramikorere (RURA) mu kurangiza amasezerano azatuma Google yemera gutangira kwamamaza ku mbuga za YouTube zikorera mu Rwanda.

 

Iyo gahunda nizashyirwa mu bikorwa, bizafasha cyane urubyiruko, abahanzi, abanyamakuru, n’abandi bose bakoresha YouTube, kubonera inyungu mu bikorwa byabo no guteza imbere ubukungu bw’igihugu binyuze mu ikoranabuhanga.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.