Bill Gates, Bezos na Bloomberg bari inyuma y’ikigo kigiye kwinjira mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri RDC

Ikigo KoBold Metals gishyigikiwe n’Umuherwe Bill Gates, Jeff Bezos na Michael Bloomberg, kiri kwitegura gucukura amabuye y’agaciro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gihe ubutegetsi bw’iki gihugu bwaba bumaze kugirana amasezerano n’ubwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

 

KoBold yashinzwe mu 2018. Imaze gushorwamo imari ya miliyari y’Amadolari arimo miliyoni 537 yakuye muri Breakthrough Energy Ventures, ikigo gifite abanyamigabane barimo Gates, Bezos na Bloomberg muri Mutarama 2025.

 

Yamaze gushyiraho umuyobozi uyihagararira muri RDC, ndetse iteganya gushaka abakozi b’Abanye-Congo no gutangira urugendo rwo gusaba uruhushya rwo gucukura amabuye ya Lithium, Cuivre na Cobalt.

 

Umuyobozi mushya wa KoBold muri RDC, Benjamin Katabuka, yasobanuriye ikinyamakuru Financial Times ko iki kigo kizajya cyifashisha ubwenge buhangano (AI) mu gushakisha aho amabuye y’agaciro aherereye.

 

Katabuka yagize ati “KoBold ishaka gushora menshi muri iki gihugu. Ishoramari rizaba muri za miliyari.”

 

Ubutegetsi bwa RDC bwatangiye kwegera Amerika muri Gashyantare 2025, buyisaba kubyaza umusaruro amabuye y’agaciro yifashishwa mu gukora ibikorwa by’ikoranabuhanga, kugira ngo Abanyamerika na bo babungabunge umutekano wa RDC.

 

Amerika iherutse kohereza muri RDC umujyanama wayo mu by’ubufatanye na Afurika, Massad Boulos, abwira Perezida Félix Tshisekedi ko igihugu cyabo cyiteguye gutanga umusanzu mu guteza imbere urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

 

Boulos yasobanuye ko kugira ngo uru rwego rutere imbere, amahoro n’umutekano bikenewe, asezeranya Tshisekedi ko Amerika izafasha RDC kubona amahoro n’umutekano, binyuze mu nzira ya dipolomasi.

 

Imwe mu mbogamizi abashoramari b’abanyamahanga bagaragaza ko zibabuza gukorera muri RDC, ni ruswa ndetse n’inyerezwa ry’umutungo w’iki gihugu, byamunze abayobozi mu nzego zitandukanye z’igihugu.

 

Katabuka yemeje ko bigoye gushora imari muri RDC kuko ruswa muri iki gihugu ari nyinshi. Yasobanuye ariko ko KoBold izashyira imbere indangagaciro zayo zo gukorera mu mucyo mu gihe yatangira kuhakorera.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.