Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yavuze ko gutangira gutaha kw’ingabo za SAMIDRC ziva mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ari intambwe ikomeye mu gushyigikira ibiganiro by’amahoro bikomeje kuba.
Ibi yabitangaje abinyujije ku rubuga rwa X, nyuma y’uko kuri uyu wa 29 Mata 2025, ari bwo ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo zari mu butumwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (SAMIDRC) zatangiye gutaha zinyuze ku butaka bw’u Rwanda, hamwe n’ibikoresho byazo.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rwatanze inzira ndetse n’abaherekeza imodoka z’ingabo za SAMIDRC n’ibikoresho byazo, zatangiye kuva mu Burasirazuba bwa RDC, zikanyura mu Rwanda zerekeza muri Tanzania.
Yongeyeho ati “Kuba ingabo za SAMIDRC zari zigihari byari impamvu irushaho gukomeza amkimbirane, kuba uyu munsi zatangiye gutaha, ni intambwe nziza mu gushyigikira ibiganiro by’amahoro bikomeje.”
Ubutumwa bwa SADC muri RDC bwabagamo ingabo za Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi, zatangiye gukorera mu burasirazuba bwa RDC mu Ukuboza 2023. Zafashaga ingabo za RDC kurwanya ihuriro AFC/M23 kugeza mu mpera za Mutarama 2025 ubwo zatsindirwaga mu mujyi wa Sake na Goma.
Inama idasanzwe yahurije abakuru b’ibihugu byo muri SADC n’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) muri Tanzania tariki ya 8 Gashyantare, yemeje ko ibiganiro bya politiki ari byo byakemura amakimbirane yo muri RDC no mu karere muri rusange.
Bashingiye ku myanzuro y’iyi nama, abakuru b’ibihugu bya SADC tariki ya 13 Werurwe bafashe umwanzuro wo guhagarika ubutumwa bw’izi ngabo, basaba ko zitangira gucyurwa mu byiciro.
Nyuma y’uko icyifuzo cya SADC cy’uko ingabo zayo zazanyura ku Kibuga cy’Indege cya Goma cyanze, bitewe n’uko AFC/M23 yasubije ko bigoye kuko ingabo za RDC zacyangije mbere yo guhunga urugamba rwabereye mu Mujyi wa Goma, SADC yasabye u Rwanda ko izo ngabo zazanyura ku butaka bwarwo zerekeza muri Tanzania, nk’uko Minisitiri Nduhungirehe aherutse kubitangaza
SADC yateganyije ko aba basirikare bakoresha umuhanda wa Rubavu-Kigali-Rusumo, bakomereze mu Karere ka Chato mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Tanzania.
Umubare w’abasirikare batashye muri iki cyiciro cya mbere ntiwamenyekanye kuko ni igikorwa SADC yifuje ko cyaba mu bwiru. Hagaragaye kandi amakamyo agera kuri arindwi atwaye ibikoresho byabo ndetse n’imodoka nto zirimo abahagarariye inzego zibaherekeje.