Ari guhigwa akekwaho gukubita nyina bikamuviramo urupfu

Umusore w’imyaka 33 wo mu Karere ka Rutsiro ari guhigwa akakekwaho gukubita nyina bikomotse ku businzi, yamenya ko byamuviriyemo urupfu agatoroka.

 

Uru rupfu rwamenyekanye, kuri uyu wa kabiri, tariki 29 Mata 2025 mu masaha ashyira saa mbili z’ijoro.

Amakuru ava  mu baturage bo mu Murenge wa Mushonyi, Akagari ka Biruyi mu Mudugudu wa Kabakiza yavuze ko nyakwigendera yapfuye ku wa 29 Mata 2025 Saa 20:00.

 

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushonyi, Ntihinyuka Janvier, yavuze  ko hakomeje ipererera ku rupfu rwa nyakwigendera.

Ati “Twahawe amakuru n’Ikigo Nderabuzima cya Biruyi ko umugore wari ufite imyaka 38, yageze kuri iri vuriro ku wa 27 Mata 2025 yakomeretse mu mpanga aherekejwe n’umuhungu we, bombi bavuga ko yaguye yasinze, nyuma yoherezwa ku bitaro bya Murunda bukeye yitaba Imana.”

 

“Twakurikiranye maze abaturage batubwira ko uyu mubyeyi yaba ataraguye nk’uko yabivuze ahubwo ko yaba yarakubiswe n’uyu muhungu we bakabigira ibanga.”

 

Akomeza avuga ko uyu muhungu we akimara kumenya amakuru ko nyina ashizemo umwuka, yahise atoroka ubu ari gushakishwa kugira ngo aryozwe ibyo akekwaho, dore ko umugore we akaba umukazana wa nyakwigendera ariwe wari umurwaje.

 

Umurambo wa nyakwigendera ubwo twakoraga iyi nkuru wari ukiri mu bitaro bya Murunda aho yari yaroherejwe kuvurirwa.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.