Trump yirukanye umugabo wa Kamala Harris

Perezida Donald Trump ukomeje gucisha umweyo mu bayobozi batandukanye muri Guverinoma n’ibigo bya Leta, yirukanye Doug Emhoff, umugabo wa Kamala Harris wahoze ari Visi Perezida.

 

Ku wa 29 Mata 2025, ubutegetsi bwa Perezida Trump bwatangaje ko bwirukanye Doug Emhoff n’abandi bantu bashyizwe na Joe Biden mu Nama y’Ubutegetsi y’Urwego rishinzwe Inzu Ndangamurage ya Amerika y’Abazize Jenoside yakorewe Abayahudi.

 

Nk’uko CNN yabitangaje, amakuru yizewe avuga ko abo birukanywe barimo Ron Klain wahoze ari umuyobozi mukuru mu biro bya Perezida, Susan Rice wabaye umujyanama wa Biden, Anthony Bernal, Jennifer Klein hamwe na Doug Emhoff.

 

Mary Sprowls ukora mu biro bya Perezida bishinzwe abakozi, ni we wandikiye bamwe muri aba bayobozi abamenyesha ko birukanywe.

Umugabo wa Kamala Harris uri mu birukanywe yahise asohora itangazo agaragaza ko atishimiye iki cyemezo.

 

Yagize ati “Bambwiye ko nkuwe ku rutonde rw’abagize Inama y’Igihugu y’Inzu Ndangamurage y’Abazize Jenoside yakorewe Abayahudi. Ndashaka kubivugaho neza, kwibuka Jenoside no kwigisha ibyayo ntibikwiye gukoreshwa mu bya politiki. Gukoresha amateka mabi nk’aya nk’intwaro ya politiki ni ibintu bibi kandi ni ugutesha agaciro urwibutso rw’Abayahudi miliyoni esheshatu bishwe n’Aba-Nazi, iyo nzu yubatswe ngo ibibuke”.

 

Yongeyeho ko nubwo yirukanywe, azakomeza guharanira kurwanya urwango, cyane cyane urugirirwa Abayahudi, no kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abayahudi.

 

Ni mu gihe umuvugizi wa White House, Karoline Leavitt, yagize ati “Perezida Trump arateganya gushyiraho abandi bantu bashya bazubaha urwibutso rw’abazize Jenoside, kandi banashyigikira Leta ya Israel byimazeyo”.

 

Doug Emhoff yashyizwe muri iyi Nama y’Ubutegetsi mu 2023, ku butegetsi bwa Joe Biden.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.