Abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo babona ko iki gihugu n’u Rwanda bikwiye kwifatanya mu gukemura ibibangamiye umutekano ku mipaka yabyo.
Aba banyapolitiki ni Joseph Kabila, Martin Fayulu, Moïse Katumbi na Delly Sesanga. Batanze ubu butumwa mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Qatar bikomeje gufasha ibi bihugu gukemura amakimbirane bifitanye.
Bavuze ko kwemera impungenge z’u Rwanda na RDC ku bibangamiye umutekano wabyo ku mipaka byafasha mu kubishakisha ndetse no kubirwanya.
Kabila na bagenzi be bagize bati “Duhamya ko kwemera impungenge z’umutekano za RDC n’u Rwanda ku mupaka byatuma habaho ubufatanye bw’inzego z’umutekano mu gutahura ndetse no kurwanya ikibazo kibangamiye impande zombi.”
Bagaragaje kandi ko buri gihugu gikwiye kwirinda kwifashisha imitwe yitwaje intwaro, gihungabanya umutekano w’ikindi, kuko bishobora kubangamira amahoro y’akarere kose.
U Rwanda rushinja ingabo za RDC gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR umaze imyaka myinshi ufite umugambi wo kuruhungabanyiriza umutekano, zikawuha ubufasha burimo intwaro n’imyitozo ya gisirikare.
Rwasobanuye ko kuva mu 2018, FDLR yarugabyeho ibitero birenga 20, biba ngombwa ko rushyira ingamba z’ubwirinzi ku mupaka mu rwego rwo kurinda umutekano w’Abanyarwanda n’imitungo yabo.
Nubwo ingabo za RDC zikorana na FDLR, na zo zemeza ko uyu mutwe wagize uruhare rukomeye mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’Abanye-Congo kuva washingwa.
Umuvugizi w’ingabo za RDC, Gen. Maj. Sylvain Ekenge, muri Mata 2024 yagize ati “Mu barenga miliyoni 10 bishwe mu myaka ishize, FDLR ifite ijanisha rinini mu guteza impfu hariya.”
RDC na yo ishinja u Rwanda gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23 ugenzura ibice byinshi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, gusa rwabihakanye kenshi, rugaragaza ko ibi birego bigamije kuyobya uburari.