Itangazamakuru ryashinjwe guhishira uburwayi bwa Joe Biden

Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (White House), Karoline Leavitt, yavuze ko itangazamakuru ryahishiriye ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe bwa Joe Biden ubwo yari akiri Perezida w’icyo gihugu, bituma abaturage baritera icyizere.

 

Ibi yabigarutseho ubwo yari ari mu kiganiro n’itangazamakuru, aho yavuze ko Biden akiri Perezida atabashaga gukora neza akazi yari ashinzwe kubera ibibazo by’ubuzima cyane cyane ‘ikibazo cy’ubwonko’.

 

Ati “Abanyamerika barebye Perezida wacu agorwa no kuzuza inshingano ze za buri munsi, kandi nta muntu n’umwe mu bitangazamakuru wifuzaga kwandika kuri ibyo.”

 

Leavitt yavuze ko “kutavuga ukuri ku buzima bwa Perezida Biden” byatumye abaturage benshi batakaza icyizere bafitiye itangazamakuru ryo muri iki gihugu.

 

Yanakomeje agaragaza ko ubwo Trump yari mu bikorwa byo kwiyamamaza, yakunze kugaruka ku bibazo by’ubuzima bwa Biden, nyamara ngo benshi bakamushinja ko ibyo avuga atari ukuri.

 

Biden yahagaritse ibikorwa byo kwiyamamariza manda ya kabiri yari yemerewe n’amategeko, nyuma yo kubisabwa n’abo mu ishyaka rye, bamushinje kwitwara nabi mu biganiro mpaka, ibyafashwe na benshi nk’ikimenyetso cy’uko afite ibibazo byo mu mutwe.

 

Ibyagarutsweho na Leavitt biherutse no gukorwaho ubushakashatsi n’ikigo cya Gallup, bwagaragaje ko icyizere Abanyamerika bagirira itangazamakuru cyamanutse ku kigero kiri munsi ya 50%, aho 31% bavuze ko bizera itangazamakuru mu gihe 36% bavuze ko bataryizera na gato.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.