Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) watangaje ko ushyigikiye ibiganiro bigamije guhuza u Rwanda na RDC biri kugirwamo uruhare na Qatar na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, gusa usaba ko byubakira ku byabanje byagizwemo uruhare na Perezida João Lourenço wa Angola.
Ni ingingo yagarutsweho n’Intumwa yihariye ya EU mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Johan Borgstam, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru i Kinshasa ku wa Kane tariki 1 Gicurasi 2025.
Borgstam yavuze ko EU ishyigikiye ibiganiro by’amahoro biri kuba hagati y’u Rwanda na RDC bigizwemo uruhare na Qatar na Amerika.
Yavuze ko guhura kwa Perezida Paul Kagame na Félix Antoine Tshisekedi i Doha n’amahame agamije gushaka amahoro yashyizweho umukono ku wa 25 Mata i Washington, ari intambwe ikomeye.
Yakomeje avuga ko nubwo bimeze gutyo, ibi biganiro bidakwiriye gutesha agaciro ibyari byagezweho na Perezida João Lourenço.
Ati “Ni ingenzi ko buri buryo bushya butangijwe, bwubakira ku byagezweho n’ibiganiro byo ku rwego rw’akarere biri kuba. Nk’uko mubizi, Perezida wa Angola, João Lourenço na Guverinoma ye bashyize ubushobozi n’imbaraga mu biganiro bya Luanda. Izi mbaraga zatinze umusaruro kandi tugomba kwirinda gutangira bundi bushya.”
Johan Borgstam atangaje ibi mu gihe byitezwe ko muri Kamena 2025, u Rwanda na RDC bizasinya amasezerano y’amahoro azasinyirwa imbere ya Perezida Donald Trump.
Kugeza ubu kandi ibiganiro byabaga binyuze muri gahunda ya EAC-SADC, byakuweho ahubwo bihurizwa mu mutaka wa Afurika Yunze Ubumwe, bivuze ko bikorwa birangajwe imbere na Togo.