Leta Zunze Ubumwe za Amerika zemeje ubufasha bw’arenga miliyoni 310,5$ yo gufasha mu gusana indege za F-16 zikoreshwa na Ukraine zatanzwe na bimwe mu bihugu by’u Burayi.

 

Ibyo bibaye nyuma y’uko Amerika na Ukraine bisinyanye amasezerano aho yemereye Washington uburenganzira ku mutungo kamare w’icyo gihugu nayo ikayiha ubundi bufasha.

 

Indege za F-16 zari zaremejwe n’uwari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, mu 2023 ariko indege ya mbere yahageze nyuma y’umwaka.

 

Nubwo Ukraine yagaragazaga ko izi ndege ari intambwe ikomeye mu rugamba irwana n’u Burusiya, ibitangazamakuru byo mu Burengerazuba bw’Isi byagaragaje ko zitazahindura byinshi ku rugamba cyane ko zitahangana n’izigezweho z’u Burusiya zifite ikoranabuhanga ryisumbuyeho.

 

Muri Werurwe, Igisirikare cya Ukraine cyemeye ko indege za F-16 gifite zidashobora guhangana n’indege nshya z‘u Burusiya.

Mu itangazo ryashohowe n’Ikigo cy’Amerika gishinzwe Ubufatanye mu bya gisirikare DSCA, rigaragaza ko icyo gihugu cyemeje ibintu byinshi birimo amahugurwa, ibikoresho bisumbura ibyangijwe, ivugurwa ry’indege n’inkunga ya za porogaramu z’indege za F-16.

 

Indege zirenga 80 za F-16 zasezeranyijwe Ukraine, ziganjemo iziturutse mu Bubiligi n’u Buholande mu gihe Amerika yo itari yarigeze yemeza gutanga indege zayo.

 

Kugeza ubu umubare w’indege zahawe Ukraine ntabwo uzwi nubwo u Burusiya buheruka gutangaza ko bwarashe indege imwe yo mu bwoko bwa F-16

Itangazo rya DSCA rije nyuma y’uko Pentagon itangaje ko igiye kohereza muri Ukraine indege za F-16 zitarimo gukoreshwa n’izitagikora, kugira ngo zikoreshwe.

 

Perezida Vladimir Putin yakunze kwamagana inkunga z’abo mu Burengerazuba bw’Isi kuri Ukraine, agaragaza ko nta kindi zigamije uretse gukomeza gushoza intambara.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.