Ishimwe Vestine uririmbana indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana na murumuna we, Dorcas, yatangaje ko azarushinga n’Umunya-Burkina Faso, Idrissa Ouédraogo muri Nyakanga 2025.
Ishimwe Vestine uheruka gusezerana imbere y’amategeko yabitangaje yifashishije Instagram, aho yashyize integuza y’ubutumire akandika ubutumwa agaragaza ko azarushinga na Ouédraogo ku wa 05 Nyakanga 2025.
Ubu butumwa bwe bugira buti “Si umugabo wanjye gusa, ni ubuhungiro bwanjye, umutima wanjye ni aho numva ntekanye.”
Uyu mukobwa yanamaze kongera izina ry’umugabo mu yo akoresha ku mbuga nkoranyambaga aho asigaye yiyita Vestine Ouédraogo.
Ku wa 15 Mutarama 2025, ni bwo Vestine yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we, Ouédraogo, mu muhango wabereye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo.