Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) mu cyumweru gishize zahanganiye n’umutwe wa M23 mu gace ka Lunyasenge, kari muri teritwari ya Lubero, Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Iyi mirwano yabaye ku wa 2 Gicurasi 2025, yarangiye abarwanyi ba M23 bafashe aka gace, bituma abaturage benshi bahungira mu gace ka Kasindi ku mupaka wa RDC na Uganda.
Umwe mu baturage bahunze yavuze ati: “Abantu bahunze Lunyasenge. Biragoye kumenya umubare w’abapfuye, cyane ko aka gace kafashwe n’inyeshyamba.”
Mu gitondo cyo ku wa 4 Gicurasi, byemejwe ko abarwanyi ba M23 bongeye kwigarurira ibice bya Katundu na Musenda, nabyo biherereye muri teritwari ya Lubero.
Nta cyatangajwe n’ubuyobozi bwa M23 kuri iyi mirwano. Gusa kenshi uyu mutwe wasobanuraga ko ibikorwa byawo bishingiye ku kwirwanaho nyuma yo gushotorwa n’ingabo za Leta, cyangwa mu rwego rwo kurengera abasivili bahohoterwa.
Ku wa 4 Gicurasi, Umuvugizi w’ingabo za Leta mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Colonel Mak Hakuzay, yashinje M23 kurenga ku masezerano y’agahenge yari yarashyizweho. Yagize ati: “Ingabo za Leta zifite uburenganzira bwo gusubiza no kurinda abaturage.”
Ibi bibaye nubwo ku wa 23 Mata 2025, impande zombi zari zasinye amasezerano y’agahenge i Doha muri Qatar, hagamijwe gutegura ibiganiro by’amahoro mu buryo bwizewe.
Kugeza ubu, impande zombi zikomeje gukaza ibirindiro mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, harimo no kongera abasirikare n’ibikoresho bya gisirikare.