Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko ashobora kongera igihe yari yaragennye kugira ngo sosiyete ya ByDance y’Abashinwa ibe yagurishije ibikorwa bya TikTok biri muri Amerika.

 

TikTok ikunzwe cyane muri Amerika, aho ikoreshwa n’abantu basaga miliyoni 170. Trump yahaye ByDance kugera ku itariki ya 19 Kamena 2025 kugira ngo ibe yamaze kugurisha uru rubuga, gusa iki gihe gishobora kongera.

 

Mu kiganiro na NBC, Trump yavuze ko TikTok ari urubuga nkoranyambaga rufite akamaro kandi rugomba kurindwa. Yongeyeho ko afite impamvu yihariye ituma ayishyigikira kuko ngo yamufashije cyane mu kwigarurira amajwi y’urubyiruko mu matora ya Perezida.

 

Hari gahunda yo gushyiraho ikigo gishya muri Amerika kizagenzura ibikorwa bya TikTok, kikaba gicungwa n’abashoramari b’Abanyamerika. Gusa iyi gahunda yarahagaze nyuma y’uko u Bushinwa butangaje ko butayishyigikiye, by’umwihariko nyuma y’uko Trump atangaje umusoro ukomeye cyane ku bicuruzwa bituruka mu Bushinwa.

 

Abasenateri bo mu ishyaka ry’Abademokarate bavuga ko Trump nta bubasha afite bwo kongera igihe ntarengwa cyashyizweho.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.