Nkundumukiza Fiston utuye mu Karere ka Ngoma ari gushakishwa n’inzego z’umutekano nyuma yo gusanga iwe mu rugo yarahafungiye undi muturage wari usanzwe amurimo ibihumbi 570 Frw, akamubwira ko azamufungura ari uko ayamuhaye.
Ibi byamenyekanye kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Gicurasi 2025. Byabereye mu Mudugudu wa Mukibimba mu Kagari k’Akagarama mu Murenge wa Rurenge mu Karere ka Ngoma.
Uyu mugabo yari amaze iminsi ibiri afungiye mu rugo rwa mugenzi we.
Nkundumukiza Fiston w’imyaka 30 yari yarafungiwe iwe uwitwa Niyibizi Célestin w’imyaka 49 ukomoka mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Ndego.
Nkundumukiza asobanura ko ayo mafaranga yishyuza Niyibizi yayamwibiye mu Mujyi wa Kigali ubwo yamucururizaga inka kuko bari basanzwe bakorana. Kuva ubwo yahise amubura maze tariki ya 3 Gicurasi ajya kumushakisha iwabo mu Murenge wa Ndego amuzana kuri moto ahitamo kumufunga, akaba yari yaramubwiye ko azamufungura ari uko amwishyuye.
Inzego z’ibanze zifatanyije n’inzego z’umutekano zamenye aya makuru bajyayo baramufungura banamusaba kujya gutanga ikirego kuri RIB kugira ngo uyu mugabo wari wamufunze abiryozwe.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yavuze ko amakuru yamenyekanye uwo mugabo wafunze mugenzi we adahari, asaba abaturage kwirinda kwihanira kuko bitemewe.
Ati “Ntabwo abaturage bafite uburenganzira bwo kwihanira kuko dufite inzego zishinzwe kubakemurira ibibazo, rero bagomba kuzigana zikabarenganura. Bakwiriye kugana RIB bagatanga ibimenyetso akaba ari nayo ibikurikirana.’’
Kugeza ubwo twakoraga inkuru uyu mugabo yari atari yafatwa kuko yahise aburirwa irengero.

Inzego z’umutekano zasanze uyu mugabo yari amaze iminsi ibiri afungiye mu rugo rwa Nkundumukiza.