Sosiyete z’indege zitandukanye ziri guhagarika ingendo zazo zacaga mu kirere cya Pakistan nyuma yuko hongeye gututumba umwuka mubi hagati y’iki gihugu n’u Buhinde, kubera abakerarugendo biciwe mu Buhinde.
Air France yatangarije CNN ko yahagaritse ingendo zayo zica muri Aziya y’Amajyepfo kubera ibibazo byongeye kugaragara hagati ya Pakistan n’u Buhinde.
Iyi sosiyete ivuga ko iri guca mu bindi bihugu kugira ngo yizere umutekano w’ingendo zayo.
Yagize iti “Air France ihora icunga ibibazo byose biri kubera mu bice ikoreramo ingendo zo mu kirere, kugira ngo hizerwe umutekano uhagije w’ingendo zacu.”
Sosiyete y’indege y’u Budage, Lufthansa, na yo yatangarije Reuters ko iri kwirinda guca mu kirere cya Pakistan, ivuga ko nisubukura kongera guca muri iki gihugu izabitangaza.
Ibi bibaye nyuma y’urupfu rw’abakerarugendo 26 bishwe n’inyeshyamba mu gace ka Kashmir mu Buhinde.
U Buhinde bwahise bushinja Pakistan icyo gitero, buvuga ko Pakistan ifite umuco wo gushyigikira inyeshyamba, ibyo Pakistan yahakanye ivuga ko ntaho ihuriye n’icyo gitero.
Kuva icyo gihe umwuka mubi watangiye gututumba hagati y’ibihugu byombi, dore ko byahise bihagarika n’ingendo z’indege zijya mu bihugu byombi.
Ibyo kandi byakurikiwe n’igitero gikomeye cyafashwe nko kwihorera u Buhinde bwagabye kuri Pakistan mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatatu
Raporo ya Reuters ivuga ko sosiyete z’indege zirimo nka Swiss International Air Lines, British Airways, na Emirates ziri guca ku nyanja y’Abarabu zerekeza mu majyaruguru y’umujyi wa Delhi, kugira ngo zirinde guca muri Pakistan.