Umuhanzi akaba n’umukinnyi wa filime, Habiyaremye Zacharie uzwi cyane nka Bishop Gafaranga, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), akurikiranyweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina (GBv).
 

Amakuru y’itabwa muri yombi ry’uyu mugabo yemejwe na Dr. Murangira B. Thierry, Umuvugizi wa RIB, wagize ati “Tariki ya 07 Gicurasi 2025, RIB yafunze Pastor Habiyaremye Zacharie w’imyaka 35 y’amavuko uzwi ku izina rya Pastor Gafaranga akurikiranyweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina (GBV).”

 

Afungiye kuri Station ya RIB ya Nyamata mu gihe iperereza rikomeje.

Kugeza ubu, RIB ikomeje iperereza kuri iki kibazo, kugira ngo hamenyekane ukuri ku byaha Bishop Gafaranga akekwaho.

 

Itegeko ry’u Rwanda rihana ihohoterwa rishingiye ku gitsina (GBV) mu buryo butandukanye bitewe n’uburemere bw’icyaha, aho ryihariye cyane cyane mu kurengera icyubahiro, umutekano n’agaciro k’abagore, abagabo n’abana. Dore ibikubiye mu itegeko:

 

1. Ihohotera rishingiye ku gitsina (GBV)

Iri hohoterwa rishobora kuba:
• Amajwi cyangwa amagambo y’ihohotera,
• Gukorakora ku mubiri bidakenewe,
• Kugira ibikorwa by’ubusambanyi bidashingiye ku bwumvikane,
• Gukoresha igitinyiro, iterabwoba cyangwa akazi kugira ngo ubone imibonano mpuzabitsina.

 

Icyaha cyo guhoza umuntu ku nkeke (harassment) gishingiye ku gitsina, nk’aho umuntu ahora akoresha amagambo cyangwa ibikorwa bishobora kumutesha agaciro, kumutera ubwoba cyangwa ikimwaro, gihanwa n’ingingo ya 136 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange:
• Igihano: Igifungo kiri hagati y’amezi 6 n’umwaka 1, n’amande y’amafaranga y’u Rwanda hagati y’ibihumbi 100 na 200.

 

Iyo uwabikoze yari umukoresha, umuyobozi cyangwa umuntu witwaza inshingano, igihano cyiyongera:
• Igifungo: Umwaka 1 kugeza ku myaka 2,
• Ihanzabu: Ibihumbi 200 kugeza kuri 300.

 

2. Ihohotera ryo mu ngo (rikunze kugaragara hagati y’abashakanye)
• Gishobora kuba gufunga amafaranga y’urugo, gukubita, gutoteza, gukoresha imvugo zibabaza, gufata ku ngufu uwo mwashakanye n’ibindi.
• Igihano: Bitewe n’uburemere, gishobora kugera ku gufungwa imyaka 2 kugeza kuri 5 cyangwa hejuru yayo iyo byateje ingaruka zikomeye.

3. Gukoresha umutungo w’urugo mu buriganya
• Iyo umwe mu bashakanye agurisha cyangwa akoresha umutungo w’urugo atabihuje n’undi, aba akoze icyaha.
• Igihano: Igifungo cy’amezi 3 kugeza kuri 6.
• Ariko iyo agaruye umutungo mbere y’uko urubanza rurangira.

 

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.