Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), General Mubarakh Muganga, kuwa Kabiri, itariki ya 6 Gicurasi, yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu mu Bugereki, aho yitabiriye imurikagurisha mpuzamahanga mu by’umutekano n’ubwirinzi, DEFEA-25, imurikagurisha rya gisirikare ribera muri Athens.
Gen. Muganga yakiriwe kandi na mugenzi we, General Dimitrios Choupis, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’igihugu cy’u Bugereki.
Kuri uyu wa Gatatu ushize, Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyavuze ko ibiganiro byabo byibanze ku gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’impande zombi.
Biteganyijwe ko Gen. Muganga aza gusoza uruzinduko rwe mu Bugereki kuri uyu wa Kane.