Urwego rw’abinjira n’abasohoka rw’u Burundi rwimye inzira Abarundi baturutse mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bafite pasiporo ziteyeho ‘cachet’ y’ihuriro AFC/M23.
Aba bagenzi biganjemo abacuruzi n’abashoferi b’amakamyo basobanuye ko baherutse kunyura mu bice bigenzurwa na AFC/M23.
AFC/M23 ni yo igenzura serivisi z’abinjira n’abasohoka ku mipaka iri ku mijyi igenzura irimo Bunagana na Goma mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ndetse na Bukavu muri Kivu y’Amajyepfo.
Nk’uko urubuga SOS Media rwabisobanuye, ubwo aba Barundi bageraga ku mupaka wa Kobero mu ntara ya Muyinga, pasiporo zabo zarafatiriwe, urwego rw’abinjira n’abasohoka rugumana bamwe, abandi basubizwa inyuma.
Umwe muri bo yagize ati “Banyambuye pasiporo yanjye, banyirukana batambwiye impamvu. Maze iminsi ibiri hano, ndara hanze.”
Aba bagenzi basobanuye ko Abanye-Congo n’abandi banyamahanga bafite pasiporo ziteyeho ‘cachet’ ya AFC/M23 bo iyo bageze ku mupaka wa Kobero, bahabwa inzira, bagakomeza urugendo nta nkomyi.
Bahamya ko ibi biri kuba ku Barundi gusa basanzwe bakorera ubucuruzi n’ubwikorezi mu burasirazuba bwa RDC. Hari uwabajije ati “Kubera iki Abarundi bonyine ari bo bari gufatwa batya?”
Umushoferi w’ikamyo yatangaje ko we na bagenzi be bambuwe uburenganzira bwo kugeza ibicuruzwa byabo i Bujumbura, kandi ngo uko baguma kuri uyu mupaka, ni na ko bakomeza kwishyura ikiguzi cya ‘parking’.
Yagize ati “Twakumiriwe gutwara ibicuruzwa byacu, turi gutakaza amafaranga buri munsi.”
Leta y’u Burundi ifata AFC/M23 nk’umwanzi wayo kuko kuva mu 2023, ingabo z’iki gihugu zifatanya n’iza RDC kurwanya iri huriro.
AFC/M23 yirukanye ingabo z’u Burundi n’iza RDC mu bice byinshi by’intara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo birimo umujyi wa Bukavu muri Mutarama na Gashyantare 2025.
Icyo gihe ni bwo yatangiye kugenzura serivisi z’abinjira n’abasohoka mu mujyi igenzura yegereye umupaka. Ubusanzwe yagenzuraga izitangirwa muri Bunagana gusa kuva muri Kamena 2022.