Leta y’u Burusiya yatangaje ko ingabo zayo zahanuye drones zirenga 500 ingabo za Ukraine zifashishije mu bitero bitandukanye, zishwanyaguza na missile z’ubwoko butandukanye.

 

Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya ku wa 7 Gicurasi 2025 yasobanuye ko muri missile zashwanyagujwe harimo ebyiri za HIMARS n’eshanu za Neptune, gusa ntabwo yasobanuye igihe ibi bitero byagabiwe.

 

Iyi Minisiteri yagaragaje ko Ukraine ikomeje kugaba ibitero ku Burusiya mu gihe Perezida Vladimir Putin yemeye gutanga agahenge k’iminsi itatu mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’intsinzi y’Abasoviyete ku Budage bayoborwaga na Adolf Hilter.

 

Yasobanuye ko mu gihe Ukraine yari kubahiriza aka gahenge, kashoboraga gufungura umuryango w’ibiganiro by’amahoro bitaziguye hagati y’impande zombi, kandi bidafite amabwiriza abiherekeza.

 

Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida w’u Burusiya, Dmitry Peskov, yatangaje ko ibi bitero bigaragaza ko Ukraine ishaka gukomeza “ibikorwa by’iterabwoba”, aho gushaka amahoro.

 

Ubwo Putin yateguzaga agahenge, Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yatangaje ko u Burusiya budashaka guhagarika intambara, ahubwo ko bushaka kurangaza amahanga.

 

Zelensky yasobanuye ko u Burusiya bwagabye ibitero bya missile n’ibya drones zirenga 140 mu ijoro ryo ku wa 7 Gicurasi kandi ko hapfuye abantu, abandi barakomereka mu turere turimo Kharkiv, Sumy na Kyiv.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.