Amakamyo arenga 40 yikoreye intwaro z’ingabo umuryango wa SADC wari warohereje muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yageze mu Rwanda mbere yo kuhanyura yerekeza muri Tanzania.

Amakuru avuga ko kuri uyu wa Kane amakamyo abarirwa muri 41 yahagurutse i Goma yerekeza mu karere ka Rubavu; mbere yo gutangira urugendo rwerekeza i Chato muri Tanzania.

 

Aya makamyo byitezwe ko ahaguruka i Rubavu mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, agize icyiciro cya gatatu cy’ibikoresho by’ingabo za SADC bica ku butaka bw’u Rwanda bicyurwa.

 

Ni nyuma y’icyiciro cya mbere n’icya kabiri byombi bigizwe n’amakamyo 49 n’abasirikare babarirwa muri 37 byatashye mu cyumweru gishize.

Nk’uko byagenze ku cyiciro cya kabiri, nta basirikare bari bazatahana n’icyiciro cya gatatu cy’ariya makamyo.

 

SADC ifite muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ingabo zikomoka mu bihugu bya Afurika y’Epfo, Malawi na Tanzania kuva mu mpera za 2023.

Uyu muryango wari warazoherejeyo kugira ngo zifashe leta ya Congo mu ntambara irwanamo n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.

 

SADC yafashe icyemezo cyo gucyura ingabo zayo ziciye ku butaka bw’u Rwanda, nyuma yo gutsindirwa mu mirwano yabereye i Goma muri Mutarama uyu mwaka. Ni imirwano yasize M23 yigaruriye uriya mujyi ufatwa nk’umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.