Umutwe wa M23 watangiye gusatira Umujyi wa Uvira wa kabiri munini mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ibica amarenga y’uko ushobora kuwigarurira.
Ingabo z’uyu mutwe kuva ejo ku wa Kane zagaragaye mu duce twegereye uyu mujyi, turimo Katogota na Luvungi.
Kuri uyu wa Gatanu amakuru avuga ko ingabo za M23 zaba zigiye imbere zikomeza kugota uriya mujyi.
Umujyi wa Uvira uherereye ku nkombe z’ikiyaga cya Tanganyika, kuva muri Gashyantare uyu mwaka urinzwe n’ingabo za Leta ya RDC (FARDC), iz’u Burundi ndetse n’abarwanyi b’imitwe ya Wazalendo.
Izi ngabo zawuhungiyemo nyuma y’uko M23 yari imaze kuzikubita ikazirukana mu mujyi wa Bukavu wa mbere munini mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
M23 yatangiye gusatira Uvira, mu gihe imaze iminsi igiranira ibiganiro na Leta ya Kinshasa i Doha muri Qatar.
Ni ibiganiro bigamije gushakira umuti amakimbirane impande zombi zimaze imyaka itatu zirimo.