Igisirikare cya Repubulika y’u Burundi cyatangaje ko cyishe abarwanyi b’umutwe wa FLN (Front de Libération Nationale) barenga 100, mu bikorwa bya gisirikare byabereye mu ishyamba rya Kibira, riherereye mu ntara ya Cibitoke, kuva muri Werurwe kugeza mu ntangiriro za Gicurasi 2025.

 

Ibi bikorwa bikomeye byabaye nyuma y’uko FLN yanze kwifatanya n’ingabo za Burundi zoherejwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu rugamba rwo kurwanya umutwe wa M23, icyemezo ubuyobozi bw’igisirikare cyise ubugambanyi.

 

Umusirikare mukuru uyoboye ibyo bikorwa yagize ati: “Twabagose mu ijoro bari  mu ishyamba. Nubwo bari bafite intwaro nyinshi, bari batiteguye . Twabatsinze tubifashijwemo n’uko batunguwe.”

 

Amakuri imirasiretv yamenye nuko imirwano ikaze yabaye ku matariki ya 8 na 9 Werurwe ndetse no mu mpera z’icyumweru cyo kuwa 3–4 Gicurasi. Abasirikare b’u Burundi bavuga ko abarwanyi bagera kuri 30 bafashwe mpiri bajyanwa i Bujumbura, mu gihe abandi benshi bakomerekeye mu ishyamba.

 

 

Inzego z’igisirikare zivuga ko zafashe imbunda 9 zo mu bwoko bwa Kalashnikov, amapistoli 2 n’amasasu menshi. Abo barwanyi bafashwe bavuze ko bavuye mu burasirazuba bwa Congo nyuma yo kwanga amabwiriza yo kwifatanya n’ingabo za FARDC, zifatanyije n’imitwe nka FDLR, Wazalendo, ndetse n’ingabo z’u Burundi zibarirwa mu bihumbi 10.

 

Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, aherutse gutangariza France 24 ko ingabo za Burundi ziri mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ariko ntiyatangaje umubare nyawo wazo.

 

Umwe mu bayobozi bakuru b’igisirikare yagize ati: “Bahisemo guhunga Kibira aho kwakira ubutumwa bahawe. Twabafashe nk’abagambanyi.”

 

Abaturage bo mu murenge wa Mabayi, aho FLN ishinjwa ibikorwa by’urugomo birimo ubujura, gufata ku ngufu no gutanga ruswa, bishimiye ibikorwa bya gisirikare ariko basaba ko amahoro arambye yagaruka.

 

Umwe mu baturage bo ku musozi wa Gafumbegeti yagize ati: “Twabonye imirambo myinshi mu ishyamba. Birababaje kandi biteye ubwoba, ariko icyo twifuza ni amahoro.”

 

Umuyobozi w’umurenge wa Mabayi, Jeanne Izomporera, yemeje ko igikorwa cyari gikomeye kandi ko imirambo yahise ishyingurwa mu buryo bwihuse kugira ngo hirindwe indwara.

 

“Turashimira ingabo zacu zagaruye icyizere. Abaturage barifuza kubaho mu mutekano,” yongeraho.

 

Iki gikorwa gikomeye kibaye mu gihe umubano hagati y’u Rwanda n’u Burundi ugikomeje kuzamba. Muri Mutarama 2024, Leta ya Bujumbura yafunze imipaka y’ubutaka n’u Rwanda, ishinja Kigali gushyigikira imitwe yitwaje intwaro no gucumbikira abashinjwa uruhare mu kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza mu 2015.

 

Mu myaka itatu ishize, bamwe mu bayobozi bakomeye b’ishyaka CNDD-FDD, abayobozi b’inzego z’ibanze nka Nicodème Ndahabonyimana wahoze ayobora Mabayi, ndetse n’abacuruzi begereye ubutegetsi bafashwe bakekwaho gufatanya na FLN na FDLR – imitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

 

Uretse umutekano, aya makimbirane anashingiye ku bukungu, cyane cyane ku bijyanye no gucukura zahabu mu buryo butemewe mu ishyamba rya Kibira, agace kamaze imyaka karabaye indiri y’inyeshyamba.

 

Umugaba w’Ingabo z’u Burundi uyoboye ibikorwa muri ako gace yagize ati: “Nta mutwe w’inyeshyamba uzongera kubona indiri mu Kibira. Ibi ni isezerano duha abaturage.”

 

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.