Mu Murenge wa Cyanzarwe, Akagari ka Ryabizige ho mu Karere ka Rubavu, intama y’umuturage yabyaye ibyana bitandatu ku wa Kane, tariki ya 8 Gicurasi 2025, ibintu byatangaje benshi mu baturage.

 

Iyi ntama ya Murekezi Innocent yibarutse ibyana bitandatu, harimo amashashi abiri n’amasekurume ane, ariko bibiri muri ayo masekurume byahise bipfa bukeye bwaho.

 

Abaturage babonye ibi bavuga ko ari ibintu bidasanzwe. Uwamahoro Vestine, umwe mu batuye muri ako gace, yagize ati:
“Ejo ku isaha ya saa cyenda z’amanywa habaye igitangaza ubwo twari twumvise intama yabyaye ibyana bitandatu. Ni ubwa mbere tubibona kuko ubusanzwe tubona ibyara bibiri cyangwa bitatu. Abantu benshi barahuruye barabireba.”

 

Yakomeje avuga ko ubworozi bw’intama bushobora guteza imbere ubukora, kuko iyo ibyaye neza, aborozI babona amafaranga yo kugura ubutaka no gukora ubuhinzi, ndetse ikabaha n’ifumbire.

 

Murekezi Innocent, nyiri iyo ntama, na we yatangaje ko atari yakigeze abona intama ibyara umubare munini nk’uwo:
“Nta handi nari narigeze mbona intama ibyara ibyana bingana bitya. Byaranshimishije cyane, abantu bose barahurura.”

 

Yavuze ko iyi ntama imaze kubyara inshuro eshanu, kandi izayikomotseho zimaze kumufasha kugura isambu y’agaciro ka 800,000 Frw aho ahinga kugeza n’ubu.

 

Umuyobozi w’Umudugudu wa Musene, Ngizwenimana Theophile, yavuze ko na we yatunguwe n’ibyabaye, yemeza ko ari ibintu bidakunze kubaho.

Mu Murenge wa Cyanzarwe, intama itarabyara igurwa nibura 70,000 Frw, mu gihe iyabyaye ibarirwa hejuru ya 100,000 Frw, bitewe n’uko igaragaza umusaruro mwiza.

Murekezi Innocent yavuze ko iyi ntama yamufashije kubona isambu ahinga

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.